Aba bakekwaho ubujura batawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, nyuma y’aho hari hashize iminsi abaturage bo mu Kagari ka Munanira ya II, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abajura babategera mu nzira bakabambura ibyabo ndetse rimwe na rimwe bakanasiga babakomerekeje.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UKO MADIA ko igikorwa cyo gufata n’abandi bajura bakekwaho gukorana n’abo gikomeje.
Yagize ati “Abajura bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu nzira muri Munanira ya II, ubu haraye hafashwe batandatu. Aba bagiraga uruhare mu bikorwa by’ubujura muri ako gace no mu bindi bice bya Nyakabanda, kandi igikorwa cyo gushakisha n’abandi bakorana kirakomeje.”
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko Polisi yanatahuye abandi bantu 11 bakekwaho kwiba abantu mu Marangi, ahazwi ko hasohokera abantu benshi.
Yagize ati “Hari n’abandi bajura 11 twari tumaze iminsi tubwirwa bakoraga mu Marangi, na bo twarafashe. Bakekwaho kwiba abantu bahagenda n’abahakorera.”
Yongeyeho ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho ubujura bikomeje, by’umwihariko mu bice bya Nyamirambo.
Mu rwego rwo gufasha abaturage gukumira ubujura no kunoza umutekano w’aho batuye, CIP Gahonzire yabasabye gushyira amatara ku ngo zabo no gushyiraho kamera z’umutekano aho bishoboka.
Yavuze ko amatara na kamera bishobora gufasha mu gucunga umutekano, gutahura ibyabaye no kumenya abakekwaho ibyaha, anashishikariza abaturage kwirinda guha abajura icyuho.



