Rwamagana: Abahinzi bashishikarijwe guhinga kijyambere no kubungabunga ubutaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burashishikariza abahinzi gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bubungabunga ubutaka, hagamijwe kongera umusaruro no kugabanya ikiguzi cyo gutegura imirima. Bamwe mu bamaze gukoresha ubwo buryo bavuga ko bwaborohereje imirimo yo guhinga, bugatuma bayirangiza mu gihe gito.

Ibi byagarutsweho ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2027A mu Kagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Richards Kagabo Rwamunono, yasabye abahinzi gukomeza kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere no gukoresha neza ubutaka bafite, kugira ngo babashe kongera umusaruro.
Yavuze ko nubwo imvura yatinze kugwa, abahinzi bagaragaje ubushake bwo gutangira guhinga, ku buryo ubuso bwari bwateweho imbuto bwiyongereye mu gihe gito.

Yagize ati “Uyu mwaka imvura yatinze kugwa. Mwagiye mubona amatangazo, ubuyobozi bwacu butuburira ku kibazo cya El Niño. El Niño ntizana gusa ingaruka zo gusenya; izanana n’imiyaga ishobora kubuza ibicu kurekura imvura. Izo ni zimwe mu ngaruka zayo, ariko twishimiye ko imvura yabonetse. Mwabonye ko abahinzi babyitabiriye, bagahaguruka kugira ngo bahinge. Mu Karere ka Rwamagana, mu minsi irindwi ishize, ubuso bwari bwateweho imbuto bwavuye kuri 9% bugera kuri 65%.”

Yasabye abahinzi kwihutira gutera imbuto no guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, agaragaza ko kongera umusaruro ari ingenzi mu guteza imbere ingo zabo.

Ati “Turashishikariza abandi batarabikora kwihutira gutera imbuto, kuko bigaragara ko imvura yamaze kugera mu butaka. Turabashishikariza guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, kuko intego nyamukuru ari ukongera umusaruro ukagirira akamaro urugo.”

Visi Meya Kagabo yashimangiye ko ubuhinzi bugomba gukorwa mu buryo burinda ubutaka kwangirika, amazi akabasha kuguma mu butaka igihe kirekire kugira ngo afashe ibihingwa gukura.

Yagize ati “Twakomeje gushishikariza abahinzi gukora ibikorwa by’ubuhinzi bijyana n’ingamba zo kubungabunga ubutaka. Tugomba gukora ubuhinzi butangiza ubutaka, kugira ngo amazi make aboneka ashobore kuguma mu butaka igihe kirekire, afashe ibihingwa gukomeza gukura.”

Yasabye kandi abahinzi kwishyira hamwe kugira ngo boroherezwe kubona ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, birimo imashini zo kuhira imyaka. Yavuze ko Akarere ka Rwamagana kabonye abafatanyabikorwa bemeye guha abahinzi izo mashini, bakazishyura nyuma yo gusarura no kugurisha umusaruro wabo.

Musabwa Philippe Rumenera, inzobere mu buhinzi ukora mu mushinga Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyamo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, na we yasabye abahinzi gukorera hamwe kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho n’inyongeramusaruro zikenewe.

Yavuze ko gushyira hamwe mu makoperative no mu Byanya Bigega (FOBASI) bishobora gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire, bakazishyura bamaze gusarura no kugurisha umusaruro.

Ati “Icyo kibazo turakizi, ariko dufite inama dushaka gutanga. Twashyizeho uburyo bwo guhingira hamwe mu bahinzi, muri koperative, ariko no mu Byanya Bigega (FOBASI), ku buryo abahinzi bishyira hamwe, bagakorera hamwe, bagashaka ubushobozi hamwe ndetse bagakorana n’ibigo by’imari. Ibi byabafasha kubona ubushobozi bwo kugura imbuto n’ifumbire, bakazishyura igihe umusaruro uzaba wabonetse, bamaze kuwugurisha.”

Ku ruhande rw’abahinzi, bagaragaje ko gutangira iki gihembwe byagoye bamwe muri bo kubera gutinda kw’imvura no kuzamuka kw’ibiciro by’imbuto n’ifumbire. Icyakora, abamaze gukoresha uburyo bugezweho bwo guhinga no kubungabunga ubutaka bavuga ko bwabafashije kugabanya amafaranga n’imbaraga bakoreshaga mu gutegura imirima.

Musabyeyezu Leoncie, umwe mu batuye mu Kagari ka Nyarusange, yavuze ko abahinzi bo muri ako gace biteguye igihembwe cy’ihinga nyuma yo kwigishwa uburyo bugezweho bwo guhinga no kubungabunga ubutaka.

Yagize ati “Twahinze mu buryo bwo kubungabunga ubutaka, nk’uko twabyigishijwe. Twashyize ifumbire y’imborera mu mirima, ducukura ibinogo bifasha mu kubungabunga ubutaka. Twariteguye, ariko nubwo imbuto yaduhenze, twakoresheje uburyo bwose dushobora kugira ngo tuyibone.”

Yakomeje avuga ko ubwo buryo bworohereje abahinzi gutegura imirima, bikagabanya igihe n’imbaraga bakoreshaga.

Ati “Ikintu cyatworohereje ni uko tutagikeneye gukoresha imbaraga nyinshi mu guhinga dukoresheje isuka. Aho twashoboraga kumara icyumweru duhinga, ubu turahahinga mu minsi itatu. Ndetse n’umuntu ufite intege nke ashobora kuvuga ati: ‘Nzihingira nta muntu nshyizemo.”

Mu Karere ka Rwamagana, ibigori bizahingwa ku buso burenga hegitari 17.000, mu gihe ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari zirenga 15.000. Byongeye kandi, abahinzi bazakoresha ubutaka bwo mu Byanya bufite ubuso burenga hegitari 2.000.
Abahinzi, cyane cyane abakorera muri ibyo byanya, batangiye gukoresha uburyo bwo guhinga bubungabunga ubutaka, bugamije kugabanya ikiguzi cy’umurimo, kurinda ubutaka kwangirika no kongera umusaruro.

MORE STORIES

More Posts

Send Us A Message