Gisagara: Umurambo w’umukobwa w’imyaka 14 warohamye mu Akanyaru wabonetse

Umurambo w'umukobwa w'imyaka 14 witwa Bukuru Jacqueline, bivugwa ko yarohamye mu mugezi w’Akanyaru ubwo yari kumwe n’abandi bana bagiye koga, waje kuboneka ku wa Gatanu tariki ya16 Ukwakira 2026.

Uyu mwana yari atuye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Nyabitare, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, aho yabonetse biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’inzego z’umutekano.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’abaturage, umurambo wakuwe mu mazi ukajyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza ku byateye ayo mahano rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yihanganishije umuryango wabuze umwana, anasaba ababyeyi gukaza ingamba zo kurinda abana impanuka zo mu mazi.

Yagize ati “Turihanganisha umuryango wabuze umwana. Turasaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babo, bakababuza kujya koga mu migezi, ibizenga n’ibidamu by’amazi batari kumwe n’abantu bakuru bashobora kubarinda.”

CIP Kamanzi yasabye kandi abaturage kwifatanya mu gukumira impanuka zo mu mazi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, no kuburira abantu bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Tuributsa buri wese ko kurinda ubuzima ari inshingano za twese. Ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo, abaturage na bo bakagira uruhare mu kuburira no kurinda abashobora guhura n’impanuka zo mu mazi.”

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa ababyeyi n’abandi barera abana kubakurikirana no kubigisha ibyago byo koga cyangwa gukinira ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hagamije kubarinda impanuka zishobora kubatwara ubuzima.

MORE STORIES

More Posts

Send Us A Message