Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yari asanzwe aba wenyine. Kabera, umwe mu baturage yambwiye Uko Media ko uyu musaza yari yaramureze akiri muto, ariko ko atari azi ko arwaye cyangwa icyaba cyateye urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Eugène Manirarora, yemeje ko uyu musaza yasanzwe mu nzu yapfuye, avuga ko iperereza ryari riteganyijwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Yagize ati “Ni byo koko yapfuye, yasanzwe mu nzu yari asanzwe abamo, kugeza ubu ntituramenya icyamwishe. RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”
Bamwe mu baturanyi bagaragaje impungenge z’uko umurambo wari ugiye gushyingurwa utabanje gusuzumwa kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu. Bavuga ko batari bamuziho uburwayi budasanzwe, bigatuma bibaza icyaba cyaramwishe.
Umwe muri bo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Uko Media ati: “Umusaza rwose twari tumaze igihe duturanye, yari asanzwe yibana, ariko nta burwayi budasanzwe twari tumuziho. Turibaza impamvu bihutiye guhita bajya gushyingura umurambo utanyujijwe mu bitaro kugirango ukorerwe isuzuma nk’uko bikorwa ku bandi.”
Ku bijyanye n’impamvu umurambo wari ugiye gushyingurwa igitaraganya utabanje gusuzumwa, Manirarora yavuze ko umuryango wa nyakwigendera ari wo wari watanze uburenganzira bwo kumushyingura.
Yagize ati “Abagize umuryango we batanze uburenganzira bwo kumushyingura, ubundi ni bo batanga ubwo burenganzira.”
Nubwo bimeze bityo, iki gisubizo nticyanyuze abenshi mu baturanyi b’uyu musaza kuko hari abakeka ko yaba yariciwe mu nzu, cyane ko batigeze bifuza no kugaragaza umubiri wa nyakwigendera.
Umwe muri bo, yagize ati “Turibaza inyungu bafite mu gushyingura hutihuti umusaza, nyamara umusaza ashobora kuba yariciwe mu nzu, rwose twari dukeneye kumenya icyo yazize, ibyamubayeho n’undi byamubaho.”
Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage avuga ko igikorwa cyo gushyingura cyaba cyahagaritswe nyuma y’uko havutse impaka ku mpamvu y’urupfu rwe n’ubusabe bwabo bwo kubanza gusuzumisha umurambo.
Kugeza ubu, icyateye urupfu rw’uyu musaza ntikiramenyekana. Hategerejwe iperereza ry’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB, n’ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo mu gihe ryaba rikozwe, kugira ngo hamenyekane icyamwishe



