Ibi byagarutsweho mu nama yahuje Ubuyobozi bwa RMC n’abasheikh bagize urwego rwa Majilis Shuyuukh, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, yabereye ku musigiti mushya uri mu Busanza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.
Muri iyo nama, abitabiriye baganiriye ku bikorwa bya RMC, gahunda z’igihe kizaza n’ingamba zo kunoza imikorere y’umuryango.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye abasheikh gukomeza kuzuza inshingano zabo, birinda ibibarangaza n’ibishobora kubaca intege.
Yagize ati “Abasheikh bakwiye kwirinda ibibarangaza, bagakomeza kwibanda ku nshingano zabo no kudacibwa intege n’abashaka kubatesha agaciro.”
Yabasabye kandi kubera urugero rwiza abo bayobora, bakita ku mibereho yabo kandi bagaharanira guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu muryango.
Ku bijyanye no gukumira Ebola, abitabiriye inama baganiriye ku ruhare abasheikh bashobora kugira mu kugeza ubutumwa bw’ubwirinzi ku baturage no kubashishikariza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Mufti Sindayigaya yashimangiye ko abasheikh bakwiye gukoresha umwanya bafite mu muryango mu gufasha abaturage kurengera ubuzima bwabo no gukumira ikwirakwira ry’indwara.
Yagize ati “Abasheikh bakwiye gufasha abaturage gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda Ebola no kubashishikariza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.”
Inama yanibanze ku gushimangira ubumwe n’imikoranire mu bikorwa bya Da‘wah, hagamijwe kunoza umurimo w’ivugabutumwa no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.



