Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yongeye kwibutsa abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, agaragaza ko biri mu bitera ibibazo mu miryango no muri sosiyete muri rusange.
Yagize ati “Benshi muri mwe mufite abagabo cyangwa inshuti zanyu zifunze bazira Kanyanga n’ibyaha bifitanye isano na yo. Ntibikwiye ko mubemerera gukomeza kwishora muri ibyo byaha kuko byabagizeho ingaruka zo gufungwa Kandi zigera no kumiryango y’abo ndetse no ku gihugu.”
Yongeyeho ko Kanyanga, uretse kuba ari ikiyobyabwenge, ishobora no guteza amakimbirane no guhungabanya sosiyete bitewe n’imyitwarire y’abayinyoye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko kunywa Kanyanga bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, harimo no kongera ibyago by’imirire mibi mu miryango imwe n’imwe.
Yagaragaje ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe kurinda abaturage ingaruka zabyo Ndetse ko n’abishora muri ibyo byaha batazihanganirwa.
Ati “Hari abaturage badashaka kwemera ingaruka zo kunywa Kanyanga n’ibindi bihumanya ubuzima. Abo ni bo tugomba kurinda, kandi ibikorwa byose bishobora kubahungabanyiriza umutekano tugomba kubikumira hakiri kare, cyane cyane ku mipaka kandi rwose n’abishoramo Polisi ntizabihanganira na gato.”
CIP Ngirabakunzi yavuze ko abaturage bo mu Turere twa Burera na Gicumbi bazakomeza gukangurirwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha, by’umwihariko ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Kwigisha bizakomeza, ariko n’uwanze kumva azafatwa abihanirwe, azi neza icyo azira. Icyo abantu bakwiye kumenya ni uko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge bitazihanganirwa na gato.”
Mu mezi atatu ashize, ibikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, by’umwihariko Kanyanga, ku bufatanye n’izindi nzego, byatumye hamenwa litiro zisaga 40.000 z’iki kiyobyabwenge.
Muri icyo gihe kandi, hafashwe moto n’amagare bigera kuri 200 byakoreshwaga mu gutwara no gukwirakwiza Kanyanga, mu gihe abantu babarirwa mu magana bafashwe kugira ngo bakurikiranwe ku ruhare bakekwaho mu kuyinywa, kuyicuruza no kuyikwirakwiza mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.




