Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 , wabereye mu Mujyi wa Kigali ku biro by’Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Witabiriwe na bamwe mu byamamare birimo umukinnyi wa filime Nyambo Jesca n’umunyamakuru, Bianca Baby.
Bwiza na Uhujimfura biyemeje kubana akaramata nyuma y’imyaka itanu bakorana bya hafi cyane ko imikoranire yabo yatangiye mu 2021, ari nabwo uyu muhanzikazi yinjiraga mu muziki.
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe bavugwa mu rukundo ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Gusa muri Kanama 2026, umuhanzi Danny Vumbi usanzwe ari inshuti yabo ya hafi, nibwo yemeje ko aba bombi bari mu rukundo, icyo gihe yifurizaga isabukuru nziza Bwiza Emerance aho yifashishaga amashusho ye ari kumwe na Uhujimfura ayaherekeza n’amagambo agira ati “wowe n’uwawe mugubwe neza.”
Uyu muhango ubaye nyuma y’aho Bwiza Emerance ari mu myiteguro y’igitaramo cye azakorera muri Zambia tariki ya 28 Ugushyingo 2026. Ni igitaramo azafashwamo n’umunyabigwi Bruce Melodie, aho azaba arimo kumurika Album ye nshya yise “Home”
Bwiza Emerance yatangiye kumenyekana cyane mu muziki nyarwanda mu 2021, ubwo yegukanaga irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music.
Biravugwa ko Bwiza na Uhujimfura bamaze no kumvikana amatariki y’indi mihango y’ubukwe bwabo, nubwo batarayatangaza ku mugaragaro.





