Indirimbo zisaga 4.000 z’Abanyarwanda zari zarajyanywe mu mahanga zagaruwe mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi z’Ishyinguranyandiko z’Igihugu mu Nteko y’Umuco, Uwineza Marie Claude, yatangaje ko Inteko y’Umuco ikomeje gushakisha no kugarura umurage w’amajwi n’amashusho by’u Rwanda wajyanywe mu mahanga mu gihe cy’ubukoloni, birimo indirimbo n’imbyino, avuga ko hamaze kugarurwa indirimbo zisaga ibihumbi 4.000.

Yabigarutseho ku wa 27 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurage ubitswe mu Majwi n’Amashusho, mu birori byabereye mu Nyubako ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonera gihugu( MINUBUMWE) mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Uwineza yavuze ko uyu munsi ugamije gukangurira abanyarwanda kumenya agaciro k’umurage ubitswe mu majwi n’amashusho no kurushaho kuwubungabunga, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibigo bitawubika mu buryo buboneye, bigatuma wangirika cyangwa ukazimira burundu.

Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo gukangurira Abanyarwanda kumenya umurage uri mu majwi n’amashusho. Hirya no hino mu bigo hari aho twasuye tugasanga amafoto n’ibindi bibitswe bitabungabunzwe mu buryo bwa kinyamwuga. Hari amafoto yatangiye gufatana kubera ubukonje, bigatuma amashusho agenda asibama.”
Yasobanuye ko amajwi n’amashusho bibitswe n’ibigo bitandukanye ari ingenzi kuko bigaragaza ibikorwa byabyo, bityo ko kubibungabunga neza bifasha kurinda amakuru n’amateka bikubiyemo kugira ngo azagezwe ku bazabakomokaho.

amajwi n’amashusho bibitswe n’ibigo bitandukanye ni ingenzi

Yasabye abafite inshingano zo kubika uwo murage kuwitaho no kuwurinda kwangirika.
Ati “Bashyire imbaraga mu kubungabunga uwo murage.”
Ku bijyanye n’umurage w’u Rwanda ukiri mu mahanga, Uwineza yavuze ko gahunda yo kuwugarura ikomeje, agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu gushaka uburyo ibyo byakozwe mu bihe byashize byasubizwa mu gihugu.

Yagize ati “Hari indirimbo n’imbyino tubitse mu Nshyinguranyandiko y’Igihugu zigeze ku bihumbi 4 twasangijwe n’Igihugu cy’Ububiligi. Ubu turimo kuzitunganya neza buhoro buhoro kugira ngo bifashe abakeneye kuzigera ho mu buryo bworoshye.”

Yakomeje avuga ko urugendo rwo kugarura umurage ukiri hanze rwatangiye, ariko ko igihe bizashobokera kuwugeza mu Rwanda, abanyarwanda bazabimenyeshwa.

Ati “Gahunda zirakomeje kandi urugendo rwaratangiye harebwa uburyo uwo murage watarurwa. Igihe bizashobokera ko uwo murage utarurwa ukagera mu Rwanda, tuzabibamenyesha.”

Yasoje asobanura ko gahunda zo kwizihiza uyu munsi zitareba ibigo bya Leta gusa, ahubwo ko buri mwaka hatoranywa ibigo bitandukanye, yaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera, hagamijwe kubakangurira kurushaho kubungabunga umurage bibitse.

Yatanze urugero rw’umwaka ushize, ubwo hatumiwe ibigo by’abikorera birimo ibitangazamakuru bitandukanye.
Ati “Umwaka ushize ku munsi nk’uyu hari hatumiwe ibigo by’abikorera birimo ibitangazamakuru bitandukanye kandi ibyinshi n’iby’abikorera.”

Umurage uri mu majwi n’amashusho (Audiovisual heritage), ni amakuru yafashwe mu majwi n’amashusho, akabikwa mu bikoresho binyuranye by’Ikoranabuhanga hagamijwe kuyahererekana mu bisekuru kugira ngo amakuru akubiyemo akomeze kumenyekana. Uyu murage urimo ibiganiro na gahunda za Radio na Televisiyo, indirimbo, imbyino, imbwirwa ruhame, amafoto n’ibindi.

indirimbo zisaga 4.000 z’Abanyarwanda zari zarajyanywe mu mahanga zagaruwe mu Rwanda

MORE STORIES

More Posts

Send Us A Message