Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na ‘Manager’ we

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music ireberera inyungu ze.
Rwamagana: Abahinzi bashishikarijwe guhinga kijyambere no kubungabunga ubutaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burashishikariza abahinzi gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bubungabunga ubutaka, hagamijwe kongera umusaruro no kugabanya ikiguzi cyo gutegura imirima. Bamwe mu bamaze gukoresha ubwo buryo bavuga ko bwaborohereje imirimo yo guhinga, bugatuma bayirangiza mu gihe gito.
Gisagara: Umusaza yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yari amaze iminsi ine yitabye Imana

Umusaza w’imyaka 64 wari utuye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye. Abaturage bakeka ko yari amaze iminsi ine yitabye Imana, ariko icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.
Abasheikh b’Abanyarwanda basabwe kugira uruhare mu gukumira Ebola

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wasabye abasheikh kugira uruhare mu gukumira icyorezo cya Ebola, bakangurira abaturage kwirinda no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.
Gisagara: Umurambo w’umukobwa w’imyaka 14 warohamye mu Akanyaru wabonetse

Umurambo w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Bukuru Jacqueline, bivugwa ko yarohamye mu mugezi w’Akanyaru ubwo yari kumwe n’abandi bana bagiye koga, waje kuboneka ku wa Gatanu tariki ya16 Ukwakira 2026.
Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi Abantu 17 bayogoje Biryogo na Nyakabanda n’abasohokera mu marangi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu 17 bakekwaho ubujura, barimo 11 bakekwaho kwambura abantu mu Marangi, mu Biryogo, n’abandi batandatu bakekwaho gutega abaturage mu nzira bakabambura ibyabo mu Kagari ka Munanira ya II, mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.
Amajyepfo: Polisi yasabye abashinzwe umutekano kurangwa n’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo kubahiriza amategeko, kurangwa n’ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubunyamwuga, birinda amakosa ashobora kubangamira umutekano w’abaturage no kudatakarizwa icyizere n’abo baha serivisi.
Musanze-Kinigi: Igishushanyo mbonera cyabereye imbogamizi urubyiruko rwifuza kubaka

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, bavuga ko kubaka mu bibanza bahawe n’ababyeyi babo bikomeje kubagora, kubera ibisabwa n’igishushanyo mbonera cy’aho batuye. Ubuyobozi bw’aka karere bubasaba kubanza kumenya imikoreshereze y’ubutaka no kubona ibyangombwa mbere yo gutangira ubwubatsi.
Kigali: Polisi yafashe abagicuruza inzoga z’ibyuma

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu bakekwaho gucuruza inzoga zizwi nk’ibyuma, zakuwe ku isoko ry’u Rwanda kubera ko zitujuje ubuziranenge kandi zishobora kwangiza ubuzima bw’abazinywa.
