Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mu mahugurwa yahuje abashinzwe umutekano mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano yabereye mu Karere ka Huye. Yibanze ku kunoza imikorere, gukumira ibyaha no kwirinda inkongi z’umuriro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abitabiriye aya mahugurwa gushyira imbere indangagaciro z’umwuga, bakuzuza inshingano zabo mu buryo bwubahiriza amategeko kandi burengera umutekano w’abaturage.
Yagize ati “Abakora mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, kubahiriza amategeko no kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira umutekano w’abaturage.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yashimangiye ko abahuguwe bakwiye gukoresha ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu kazi ka buri munsi, cyane cyane mu gukumira ibyaha no gufatanya n’abaturage.
Yagize ati “Ni ngombwa ko abashinzwe umutekano bakorana neza n’abaturage, batanga amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.”
Banigishijwe uburyo bwo gukumira inkongi z’umuriro
Mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’impanuka, abitabiriye amahugurwa basobanuriwe ibitera inkongi z’umuriro, amoko yazo, ingaruka zishobora guteza n’ingamba zo kuzirinda.
Aya masomo yatanzwe na CIP A. Murwanashyaka, ukorera ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga.
Yagize ati “Kumenya ibitera inkongi z’umuriro n’uburyo bwo kuzikumira ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo. Abashinzwe umutekano bakwiye kwitwararika no kumenya uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi.”
Bamwe mu bakozi bahuguwe bavuze ko aya masomo yabafashije kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo, kumenya ibishobora guteza ibyago no gufata ingamba zo gukumira ibibazo bishobora guhungabanya umutekano.
UWINGABIYE Alexis, ukorera ISCO Security, yavuze ko yungutse ubumenyi ku myitwarire ikwiye kuranga abashinzwe kurinda umutekano, kandi ko azabukoresha mu kunoza akazi ke.
Yagize ati “Aya mahugurwa atwunguye ubumenyi ku bijyanye n’imyitwarire myiza mu kazi, kandi tuzakoresha ibyo twize kugira ngo turusheho kuzuza inshingano zacu.”
NIYOMUGABO Moise, ukorera RGL Security, yavuze ko yungutse ubumenyi buzamufasha gutahura ibishobora guteza ibyago no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikumira.
Yagize ati “Nungutse ubumenyi buzamfasha kumenya ibishobora guteza ibyago, kubikumira no gutanga amakuru ku gihe igihe mbonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.”
UWIZEYIMANA Claudette, ukorera Royal Security, yagaragaje ko amasomo ajyanye no gukumira inkongi z’umuriro azamufasha kumenya uko yitwara mu gihe habaye impanuka nk’iyo no kurushaho kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo.
Yagize ati “Namenye byinshi ku bitera inkongi z’umuriro, uburyo bwo kuzikumira n’ingamba zafatwa mu gihe zibaye. Ubu bumenyi ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi.”
Aya mahugurwa agamije kongerera abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kuzuza inshingano zabo kinyamwuga, kugira uruhare mu gukumira ibyaha n’impanuka, no kurinda ubuzima bw’abaturage n’imitungo yabo.





