Mu bice bimwe na bimwe byo mu majyaruguru y’u Rwanda, cyane cyane ibikikije ibirunga, abaturage bari basanzwe bubaka amazu bakoresheje ibiti, imbariro, amase n’igitaka. Ubu buryo bwagiye buhererekanywa mu miryango uko ibisekuru bisimburana.
Icyakora, bamwe mu batuye muri Kinigi bavuga ko ubu buryo butagihuye n’ibisabwa n’igishushanyo mbonera, kigena imiterere y’inyubako n’ibikoresho bigomba gukoreshwa. Bavuga ko kutamenya neza ibisabwa bibagora, cyane cyane abifuza gushinga ingo bafite ibibanza bahawe n’ababyeyi.
Iradukunda Innocent, utuye mu Mudugudu wa Musingi, Akagari ka Kaguhu, avuga ko hari urubyiruko rufite ibibanza hafi y’ingo z’ababyeyi barwo, ariko rukabura ibyangombwa byo kubyubakamo.
Yagize ati “Ababyeyi bacu baduha ibibanza hafi y’aho batuye ngo twubake, ariko iyo tujya gusaba ibyangombwa abayobozi bakatwangira.”
Iradukunda avuga ko hari abagerageza kubaka badafite uruhushya, bikarangira amazu yabo asenywe n’ubuyobozi.
Yongeyeho ati “Twifuza ko batubwira igiteganyijwe muri aka gace, tukamenya niba ikibanza umubyeyi yaguhaye wakubakamo cyangwa niba wakigurisha ukajya ahandi, kuko abasore bo muri aka gace bashaka kurushinga bibagora.”
Asanga gusobanurirwa hakiri kare ibisabwa n’igishushanyo mbonera byafasha abaturage gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe, aho gukoresha amafaranga mu bwubatsi bushobora guhagarikwa.
Hagenimana na we wifuza kubaka muri uyu murenge, avuga ko abaturage bakeneye kumenya impamvu basaba ibyangombwa ntibabihabwe, cyane cyane iyo bafite ubutaka basigiwe n’ababyeyi babo.
Yagize ati “Ubu iyo tugiye gushaka icyangombwa cyo kubaka biranga, kandi ubuyobozi ntibudusobanurira neza icyo ubu butaka bwagenewe cyangwa niba igishushanyo mbonera cyarahindutse.”
Hagenimana asanga gutanga amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’ubutaka mu nama z’abaturage byafasha gukemura iki kibazo.
Ati “Twifuza ko amakuru ajyanye n’igishushanyo mbonera yajya amenyeshwa abaturage, wenda nko mu mugoroba w’ababyeyi.”
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko abaturage basobanurirwa igishushanyo mbonera mu nama zitandukanye, zirimo izikorwa igihe abayobozi babasuye n’izindi bahuriramo mu bikorwa by’iterambere.Asaba abaturage kubanza kugenzura niba ubutaka bashaka kubakaho bwemereweho kubakwa no kumenya ibyangombwa bisabwa.
Yagize ati: “Hari rero abagerageza kunyura mu nzira za hafi bakubaka badafite ibyangombwa, bakagongana n’amategeko.”
Yavuze kandi ko hari ibice byo mu Murenge wa Kinigi bishobora kuba biteganyijwe ko Pariki yagurirwamo, bityo ko ubuyobozi bugiye kubirebaho.
Ati: “Byashoboka ko hari abagerageza kubaka ahazagurirwa Pariki, na byo tugiye kubirebaho.”
Yongeyeho ko n’abemerewe kubaka bagomba gukoresha ibikoresho bijyanye n’ibisabwa n’igishushanyo mbonera. Yagaragaje ko gukomeza kubaka hakoreshejwe ibiti bishobora kugira ingaruka ku bidukikije.
Ibi bigaragaza ko abaturage bakeneye gusobanukirwa neza imikoreshereze y’ubutaka n’ibisabwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa byo kubaka. Ubuyobozi bushimangira ko kubahiriza igishushanyo mbonera ari ingenzi mu gutegura imiturire no gukumira ubwubatsi bunyuranyije n’amategeko.



