Abafashwe ni abo mu Mirenge ya Muhima, Rusororo n’ahandi mu Mujyi wa Kigali. Barimo abacururizaga mu ngo zabo ndetse n’abafite utubari.
Polisi yatangaje ko yafashe bamwe muri abo bacuruzi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage ku kabari kitwa Moon Life, gaherereye mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima.
Mu bugenzuzi bwakorewe muri ako kabari, hafatiwe amacupa 100 y’inzoga z’amoko atandukanye. Harimo 28 za Konyagi, 26 za K-Vant, eshatu za Bazoka, 16 za Kiwingu, atandatu ya Gilbey’s, atanu ya Bond Seven na 16 ya Indiko Gin.
Nyuma yo kuzifatira aho hantu, Polisi yataye muri yombi Tuyishime Claire, ufite imyaka 27 y’amavuko, wari ushinzwe gucunga ako kabari. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Ibi bibaye nyuma y’aho inzego z’umutekano zitahuriye ububiko bw’inzoga zitemewe bwa Gatete Aimable, buherereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
Muri ubwo bubiko hafatiwe amakarito 192 y’inzoga z’amoko atandukanye, arimo 35 za Kiwingu, 39 za King Vodka, atanu ya Rabiant na 18 ya GS Rum, hamwe n’izindi.
Izo nzoga zatahuwe ku wa 10 no ku wa 11 Ukwakira 2026. Icyakora, Polisi yatangaje ko Gatete yahise atoroka, ibikorwa byo kumushakisha birakomeje.
Polisi kandi yavuze ko ku wa 4 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Kalisimbi, mu Kagari ka Kabuga ya Mbere, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, hafatiwe Mbonimpa Idrissa w’imyaka 29.
Uyu mugabo afite iduka riherereye ahitwa Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kabuga, aho bivugwa ko yacuruzaga inzoga z’amoko atandukanye zari zarakuwe ku isoko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko kuba inzoga z’ibyuma zigikomeje gufatirwa abacuruzi bigaragaza ko hari izikiri mu baturage, asaba abantu gutanga amakuru ku bazicuruza no kwirinda kuzinywa kubera ingaruka zigira ku buzima.
Yagize ati “Kuba inzoga z’ibyuma zigifatanwa abacuruzi bigaragaza ko hari izikiri mu baturage.”
Yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku bacuruza izo nzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo hafatwe ingamba zo kuzikura ku isoko no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aheruka gutangaza ko mbere y’uko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma itangira, mu Rwanda hari litiro zigera kuri miliyoni 20 z’izo nzoga.
Imibare yatangajwe igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kwivuza nyuma yo kunywa izo nzoga, mu gihe abarenga 50 bari bamaze gupfa.
Dr. Nsanzimana kandi yavuze ko abagera hafi ku 100 bahumye burundu, mu gihe abandi bagize ibibazo by’ubuzima birimo kwangirika k’ubwonko, umwijima n’izindi ngingo z’umubiri.



