Aya mahugurwa yagenewe imiryango ihagarariye indi arimo gutwanga mu turere twa Ruhango na Muhanga; Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ivuga ko agamije gufasha abagize umuryango gusobanukirwa neza inshingano zabo, bakamenya gukoresha ubushobozi bwabo mu nyungu rusange z’umuryango. Ubu bumenyi buzafasha kandi abantu kubana no gufatanya, buri wese agatanga umusanzu hashingiwe ku bushobozi bwe no ku mwihariko we.
Abategura gahunda basobanura ko amahugurwa azagezwa mu gihugu hose. Batangiye guhugura abazafasha guhugura abandi ku rwego rw’akarere, bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abakozi, CNF, CNJ, abanyamadini, abafite ubumuga n’abikorera bahagarariwe na PSF.
Aya mahugurwa agamije gufasha abahuguwe gusobanukirwa ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhindura imyumvire itari yo ishobora gusenya imiryango. Abazayitabiriye bitezweho kugeza ubu bumenyi ku yindi miryango, kugira ngo impinduka nziza zigere ku baturage benshi.
Abateguye aya mahugurwa bavuga ko hatoranyijwe imiryango ibanye neza kandi y’intangarugero, ifite ubushake n’ubushobozi bwo gufasha indi miryango kubana neza. Intego ni ugushyiraho uburyo bwo gukwirakwiza ubu bumenyi kugeza ku rwego rw’umudugudu.
Avuga ku ruhare Brac ifite muri aya mahugurwa Muziranenge Odile, uhagarariye uyu muryango mu turere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga mu mushinga AIM( Accelerating Impact for Young Women), iterwa inkunga na MasterCard Foundation, yavuze ko bitacyane ku mibereho y’umugore n’umukobwa kandi kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa bakiri bato ari ingenzi mu guteza imbere umuryango n’igihugu.
Yagize ati: “Twemera tudashidikanya ko iyo wubatse umugore, uba wubatse umuryango, igihugu na sosiyete, kuko byose bihera mu muryango.niyo mpamvu y’ayamahugurwa kuko umuryango niwo muzi Kamere w’igihugu”
Umuziranenge yavuze ko BRAC ikorana na Leta y’u Rwanda, mu gushyigikira ibikorwa bigamije gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Asobanura ko amakimbirane yo mu miryango ari imwe mu mbogamizi zishobora kudindiza iterambere, bityo ko ari ngombwa gufasha imiryango kuyakumira no kuyakemura hakiri kare.
Yavuze ko imiryango y’intangarugero izafasha kugeza ku bandi baturage ubumenyi n’ubunararibonye yungutse mu mahugurwa, kugira ngo umuryango umwe ushobore kubera urugero indi.

Nadine Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko aya mahugurwa azafasha kubaka imiryango mizima, gukumira amakimbirane no kongera ubumenyi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yagize ati: “Bizadufasha mu kubaka imiryango mizima, gukumira amakimbirane ashobora kuvuka mu miryango no kongera ubumenyi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Kayitesi yavuze ko ibibazo byo mu miryango bidakwiye gutegerezwa ngo bikomere mbere y’uko bitabwaho. Yagaragaje ko amakimbirane akomeza kuvuka, imiryango itandukana n’abana bagaragara mu muhanda bishobora kuba ibimenyetso by’uko hari ibibazo bigomba kwitabwaho.
Yasabye abagiye guhugurwa gufata neza ubumenyi bazahabwa, bakabugeza ku yindi miryango, kuko inyigisho bazahabwa Atari bo zigenewe gusa, ahubwo zigamije gufasha umuryango nyarwanda muri rusange.
Ati: “Tugomba gushyira imbaraga mu kubaka imiryango yacu, duhereye kuri twe ubwacu no ku miryango duturanye na yo, kuko umuryango ari ishingiro ry’iterambere.”

Yashimiye BRAC International Rwanda ku bufatanye igirana n’Akarere ka Nyanza, cyane cyane mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abagore n’imiryango, ayisaba gukomeza iyo gahunda.
Nk’uko amakuru yatanzwe na minisiteri y’iterambere ry’umuryango yatangaje ko aya , mahugurwa yari amaze iminsi atangirwa mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba, ubu hakaba hagenzweho Intara y’Amajyepfo. Bikazanakomereza n’handi azakomereza bitewe n’ubushobozi buzagenda buboneka.
Abategura aya mahugurwa bateganya ko gahunda nk’iyi izakomeza kugera mu Turere dutandukanye tw’igihugu uko ubushobozi buzagenda buboneka. Intego ni uko abaturage benshi bazagira ubumenyi bubafasha kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, gukumira amakimbirane no kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye.








