Uru rubanza rwari kuburanishwa kuru uyu wa 14 Ukwakira 2026 saa tanu z’amanywa, ariko urukiko rwasobanuye ko rutakibaye kubera ko umunyamategeko wunganira Ndahiro Valens yafashwe n’uburwayi ubwo yari mu nzira ajyayo, biba ngombwa ko ajya kwa muganga. Ababuranyi bari bitabiriye ariko Umushinjacyaha uhagarariye Ndacyayisenga Matherne yabwiye Urukiko ko niba Ndambendore Valens adafite umwunganira urubanza rwasubikwa.
Ndambendore Valens yahawe umwanya abwira inteko iburanisha ko umwunganira yaje ageze mu nzira araremba bityo ajya kwivuza, aho yanahawe icyemezo cyo kuruhuka iminsi ine kugeza ku itariki 18 Ukwakira 2026.
Perezida w’inteko iburanisha yabajije niba Ubushinjacyaha hari icyo bwongeraho buvuga ko itegeko ryemerera uregwa kuburana yunganiwe.
Iburanisha ryahise risubikwa rishyirwa ku itariki 26 Ukwakira 2026 saa tatu za mu gitondo.
Uyu munyamakuru Ndahiro Valens Papy aregwa ibyaha bishingiye ku nkuru yakoze itangazwa kuri BTN TV mu 2024.
Muri iyo nkuru yagaragazaga uburyo umushoramari witwa Ndayisenga Matherne wo mu Murenge wa Muhima yifashishije ‘caterpillar’ asiza ikibanza, agafunga inzira y’abaturage, inzu zabo zigasigara ku manga, banavuga ko yafashe ku butaka bwa Leta.
Nyuma y’uko inkuru itangajwe, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.
Ibyo bikaba ari byo byatumye Ndambendore aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukanira mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ndahiro Valens yahakanye ibyaha byombi, avuga ko yakoze inkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru kuri BTN TV, ibyagaragaje ko iyo nkuru yari nta makemwa.
Tubibutse ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamugize umwere kuri ibyo byaha ariko Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo bituma Urubanza rukomeza.



