Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dublin muri Ireland ubwo yiteguraga kurira indege ngo ajyane ibiro bitanu bya cocaine yari atwaye mu dupaki twa bonbon.
Urwego rushinzwe imisoro rufatanyije na Polisi batangiye gusaka imizigo ye, nyuma baza gutahura ko bonbon bigaragara ko afite atarizo ahubwo hari ibyo yahishemo imbere.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane, ubwo abakozi b’urwego rushinzwe iby’imisoro basakaga imizigo y’uyu mugenzi.
Uwo mugabo wafashwe akekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa yashyikirijwe ubutabera, aho yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu kugira ngo atangire kuburanishwa.

