Umwami Edward Rukidi Kijanangoma yashimye abamwifurije ihirwe

Nyuma y’aho Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda atangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, yashimye abamwifurije ishya n’ihirwe mu kuyobora Tooro.

Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida Samia Suluhu Hassan wapfushije umugabo

Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan, Hafidh Ameir Hassan, yihanganisha umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania muri rusange. Yagize ati “Nihanganishije byimazeyo mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.” Perezida […]

Kigali: Abitabiriye igitaramo cya Rema bambaye bidasanzwe

Nyuma y’amabwiriza yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa BK Arena ndetse n’inkundura y’imyambarire yari imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, abitabiriye igitaramo cyo kwita izina Concert benshi muri bo baje bambaye bikwije. Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri nibwo ubuyobozi bwa BK Arena bwasohoye itangazo rikangurira abazitabira igitaramo cyo kwita Izina concert cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria Rema, […]

MUSANZE: Abana 22 b’ingagi bahawe amazina

Mu Karere ka Musanze mu Kinigi, habereye umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi mu gikorwa ngarukamwaka kiba buri kwezi kwa Cyenda kigamije kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima. Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko uyu ari umunsi ukomeye ku Rwanda kuko wibutsa umutungo kamere rwahawe. Yagize ati”uyu ni umunsi ukomeye ku Rwanda kuko utwibutsa umutungo kamere […]

Shaddyboo yatashye nyuma y’amezi abiri yari amaze muri rehab

Shaddyboo yamaze gutaha nyuma y’amezi abiri yari amaze muri Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yaragiye gufashwa mu rugendo rwo kureka gukoresha ibiyobyabwenge. Umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Shaddyboo yamaze kuhava, ariko ntiyagira byinshi atangaza ku byerekeye uko yatashye cyangwa gahunda yari yaragenewe. Amakuru yo gutaha kwe kandi […]