Umwami Edward Rukidi Kijanangoma yashimye abamwifurije ihirwe

Nyuma y’aho Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda atangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, yashimye abamwifurije ishya n’ihirwe mu kuyobora Tooro.

Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ryemeje ko Kijanangoma ari we uzasimbura Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse gutanga.

Nyuma y’iri tangazo nawe yahise yifashisha urubuga rwa X Ashima abamwifurije ihirwe mu mirimo mishya atangiye.

Ati”ndabashimiye mwese abanyifurije amahirwe mu murimo ntangiye, ndayakiriye. Tuzakorana bya hafi mu kubaka ubwami bwiza bwa Tooro. Kandi ndakomea kwifuriza iruhuko ridashira umuvandimwe wanjye  umwami Oyo Nyimba Kabamba. Imana ibarinde.”

Umwami mushya azaba afite inshingano zo kurengera umuco n’imigenzo by’Ubwami bwa Tooro, kubungabunga ubumwe bw’abaturage babwo no gusigasira umurage wabwo.

Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura wa Oyo mbere y’imihango ya nyuma yo kumushyingura, izabera mu irimbi ry’abami rya Karambi Royal Burial Grounds.

Edward Rukidi Kijanangoma yabaye Umwami wa Tooro kuko akomoka mu muryango w’ibwami; ni umuhungu w’Igikomangoma Christopher Paul Kijanangoma akaba n’umwuzukuru w’Umwami George David Rukidi Kamurasi III.

https://twitter.com/kijanangomadav/status/2097732988884885921?s=20
umwami wa Tooro yashimye abamwifurije ihirwe

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Umugabo yafatanywe Cocaine yari yahishe muri bonbon

Urwego rushinzwe rushinzwe imisoro kubufatanye na Polisi yose ya muri Irlande batangaje ko bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko wari utwaye cocaine ifite agaciro k’amayero ibihumbi 500( asaga Milion 800Frw).

Send Us A Message