Shaddyboo yatashye nyuma y’amezi abiri yari amaze muri rehab

Shaddyboo yamaze gutaha nyuma y’amezi abiri yari amaze muri Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yaragiye gufashwa mu rugendo rwo kureka gukoresha ibiyobyabwenge. Umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Shaddyboo yamaze kuhava, ariko ntiyagira byinshi atangaza ku byerekeye uko yatashye cyangwa gahunda yari yaragenewe. Amakuru yo gutaha kwe kandi […]
Miss Tessy yambitswe impeta

Kayitesi Pacifique wamamaye muri Cinema Nyarwanda nka Tessy yambitswe impeta n’umukunzi we Hubert bari bamaranye iminsi mu rukundo. Ni ibirori byabaye mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026. Amakuru yo kuba Tessy Pacifique yambitswe impeta yamenyekanye biturutse ku mashusho inshuti za Tessy na Hubert zashyize ahagaragara. Tessy yamenyekanye cyane […]
Abantu bacitse ururondogoro kubera abageni bateze moto

Abanyarwanda cyane cyane abanyamujyi bamenyereye ko umugeni iyo yakoze ubukwe aba agomba kugenda mu modoka mu gihe ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa atari hafi y’aho bagomba gusezeranira imbere y’Imana. Nyamara iryo tegeko cyangwa se ibyo bitekerezo uwabizanye ntiyari yahaye amafaranga bose. Kuba uri umugeni ntibivuze kwizamura ngo wishime aho utishyikira, ibi bikaba ari nabyo […]
Perezida Trump ashaka ko umuhora wa Hormuz umwitirirwa

Perezida wa leta zunze ubumwe za America ashaka ko umuhora wa Hormuz wahindurirwa izina ukamwitirirwa kuko kugeza ubu avuga ko uri mu maboko ya Amerika. Trump abona ko ibyiza ari uko uyu muhora usanzwe ufite izina rya Hormuz wahinduka ukitwa Trump strait. Trump ibi yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, nyuma y’imirwano […]
