Tanzania: Umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan yashyinguwe

Nyuma y’amasaha make yitabye Imana, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Hafidh Ameir Hassan, yashyinguwe mu gace kitwa i Kizimkazi mu Karere ka Unguja y’Amajyepfo, muri Zanzibar.

Ku wa mbere tariki 07 Nzeri 2026 mu masaha ya mugitondo nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uwari umugabo wa perezida wa Tanzania yapfuye azize indwara y’umutima, amakuru yatangajwe na Perezida Samia we ubwe.

Gusa nk’uko biri mu muco w’abayislam, umuntu wapfuye ntabwo agomba kurara adashyinguwe, ikaba imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye bahita bategura imihango y’ishyingurwa rya Hafidh.

Isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma ryayobowe na Mufti Mukuru wa Zanzibar, Sheikh Saleh Omar Kaabi.

Yatangiye amashuri abanza muri Kombeni Shakani School, ayarangiza mu 1960. Yakomereje mu mashuri yisumbuye muri Tumekuja Secondary School i Mkunazini, aho yarangirije mu 1965.

Hafidh Ameir Hassan, apfuye asize abagore babiri n’abana bane ndetse n’abuzukuru 15.

Umugabo wa Perezida wa Tanzania yashyinguwe

MORE STORIES

More Posts

Gicumbi: hari abakibiitse kanyanga mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’abaturage, bwamenye litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge

Send Us A Message