MINEDUC yatangaje ibyavuye mu isuzuma mpuzamahanga rya PISA

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2026, yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu Isuzuma Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri, PISA 2025, akaba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri suzuma.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15, rigamije kureba ubushobozi n’ubumenyi bafite mu Gusoma, Imibare na Siyansi, ndetse n’uburyo bashobora gukoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi.

Ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ibyavuye muri PISA 2025, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko kwitabira iri suzuma biha u Rwanda amahirwe yo kumenya aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga.

Minisitiri Joseph yavuze ko isuzuma rya PISA rifasha u Rwanda kumenya aho igihugu gihagaze mu iterambere rishingiye ku bumenyi.

Ati“Ni uko dushaka kumenya uko duhagaze kuko dushaka ko igihugu cyacu gitera imbere kandi gishingiye ku bumenyi. Rero ibindi bihugu ku isi bishingiye ku bumenyi dushaka kumenya niba natwe duhagaze nka byo cyangwa se tukabyigiraho ugira ngo tumenye aho twashyira imbaraga kurusha ahandi, kugira ngo duteze imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.”

Yagaragaje kandi ko ibyavuye muri PISA bizafasha u Rwanda kumenya ibikwiriye kunozwa no gufata ingamba zigamije gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 90, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere  (OECD) mu mwaka wa 1997.

 Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusoma, imibare na siyansi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu Isuzuma Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri, PISA 2025

MORE STORIES

More Posts

Gicumbi: hari abakibiitse kanyanga mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’abaturage, bwamenye litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge

Send Us A Message