Bien Aime yanenze ibiri gukorerwa Abarundi muri Kenya

Umuhanzi wo muri Kenya, Bien Aime Sol yagaragaje ko adashyigikiye ihohoterwa riri gukorerwa Abarundi batuye muri Kenya babaziza ko bari gukora ubucuruzi buciriritse.

Ibi byatangiye nyuma y’uko Perezida Ruto atanze itegeko ko ubucuruzi buciriritse bugomba gukorwa n’Abanya-Kenya gusa abandi babukoraga bakabuhagarika, ibyatumye Abanya-Kenya batangira guhohotera abimukira bakiri kubukora by’umwihariko Abarundi.

Abinyujije kuri Instagram ye, Bien Aime Sol yagaragaje ko ibyo Abanya-Kenya bari gukorera Abarundi nabo bashobora kuzabikorerwa ahandi.

Yakomeje avuga ko kwataka abantu biri no kwangiriza icyubahiro cy’Abanya-Kenya bose muri rusange, ashimangira ko Afurika yakagombye Kuba iwabo w’Abanyafurika bose.

Leta y’U Burundi yahise ifata ingamba zo gucyura abaturage babwo, ibinyujije muri ambasade yabwo muri Kenya, yasabye abarundi bose bari muri icyo gihugu kwegera ababishinzwe bakabaha ibyangombwa bituma babona inzira ibacyura byoroshye.

Umuhanzi Bien Amie yanenze ibikorerwa Abarundi muri Kenya

MORE STORIES

More Posts

Gicumbi: hari abakibiitse kanyanga mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’abaturage, bwamenye litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge

Send Us A Message