Abanyeshuri basubiyemo ikizamini cya leta barashima amahirwe bahawe

Mu gihe abanyeshuri basaga 7,188 baketsweho gukopera ibizamini bya leta byo mu mwaka w’amashuri wa 2025/2027, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026, basubiyemo ikizamini cya leta, bamwe mu bana bahawe amahirwe yo gusubiramo ikizamini cya leta barashima amahirwe bahawe kuko ngo ubundi bidasanzwe bibaho kuko uwagaragaweho gukopera ikizamini ahita asubizwa mu kiciro yari arangije.

Bati” kuba bagaruye ikizamini ngo tugisubiremo, ni amahirwe akomeye twahawe kuko ubundi bagombaga kudusibiza, rero turashima ubuyobozi bwadufashije kugira ngo tudasibira, kandi umutu wari usanzwe ari umuhanga azatsinda nta kabuza.”

“Nizeye gutsinda kuko nize neza, MINEDUC ndayishima cyane kuko iduhaye amahirwe yo gusubiramo aho kudusibiza”

Ibi kandi bishimangirwa n’ababyeyi babo bavuga ko leta ari umubyeyi kuba yaratekereje ku hazaza h’umwana igatanga amahirwe ya Kabiri.

Bati” tubyumva twashimye Imana, kuko twumvise ari amahirwe akomeye ku bana bacu kuba batagiye kubasibiza ahubwo bagasubiramo ikizamini. Ababakopeje bakwiye ibihano rwose kuko iyo ukopeje umwana ikizamini uba wangiza ejo he hazaza.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7.188 hirya no hino mu gihugu.

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Umugabo yafatanywe Cocaine yari yahishe muri bonbon

Urwego rushinzwe rushinzwe imisoro kubufatanye na Polisi yose ya muri Irlande batangaje ko bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko wari utwaye cocaine ifite agaciro k’amayero ibihumbi 500( asaga Milion 800Frw).

Send Us A Message