Mu gihe leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge, hari bamwe zari zaragizeho ingaruka ku buryo no kongera gusubira uko bahoze bigoranye. Muri abo harimo na Kimonyo Kevin utuye mu mudugudu wa Nyabyunyu, akagali ka Karama, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, kuri ubu afite ubumuga bwo kutabona ndetse no kumva biragoranye.
Mu kiganiro yagiranye radio/Tv10, yauze ko inzoga yamuteye ubwo bumuga ari iyitwa Kibamba, ndetse ko abo basangiye benshi bishwe nayo ndetse nawe bikaba byarasabye ko bazimuvoma mu maraso, nyuma bamutera andi.
Ati” Hari muri 2020 nibwo nasangiraga n’inshuti zanjye inzoga ya Kibamba, ariko bo barapfuye njyewe njya kwa muganga baramvura, gusa byansigiye ubumuga budakira kuko nk’ubu simbona, kuvuga ntibyoroshye ndetse hari n’ingingo zidakora”
Akomeza ati” naje kugana inkiko ndaburana ndetse uruganda ndarutsinda, gusa rwanze kunyishyura, kuko babanje kujya bampa amafaranga make make ariko yose ntibayampaye.”
Amakuru avuga ko uyu musore yiyambaje inzego z’ubutabera kugira ngo arenganurwe, ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute), kikaba cyaragaragaje ko ibyo byose byatewe n’ubwinshi bw’inzoga yanyoye yitwa Kibamba.
Kugeza ubu Kimonyo ntiyumva neza, ntavuga neza uko byahoze, naho kurebaho nta no guhunyeza, ndetse n’ingingo ze ntizikora neza, byose biturutse ku nzoga yitwa kibamba yakorerwaga mu karere ka Kicukiro.




