MINEDUC yatangaje ibyavuye mu isuzuma mpuzamahanga rya PISA

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2026, yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu Isuzuma Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri, PISA 2025, akaba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri suzuma.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15, rigamije kureba ubushobozi n’ubumenyi bafite mu Gusoma, Imibare na Siyansi, ndetse n’uburyo bashobora gukoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi.

Ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ibyavuye muri PISA 2025, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko kwitabira iri suzuma biha u Rwanda amahirwe yo kumenya aho uburezi bw’u Rwanda buhagaze ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga.

Minisitiri Joseph yavuze ko isuzuma rya PISA rifasha u Rwanda kumenya aho igihugu gihagaze mu iterambere rishingiye ku bumenyi.

Ati“Ni uko dushaka kumenya uko duhagaze kuko dushaka ko igihugu cyacu gitera imbere kandi gishingiye ku bumenyi. Rero ibindi bihugu ku isi bishingiye ku bumenyi dushaka kumenya niba natwe duhagaze nka byo cyangwa se tukabyigiraho ugira ngo tumenye aho twashyira imbaraga kurusha ahandi, kugira ngo duteze imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.”

Yagaragaje kandi ko ibyavuye muri PISA bizafasha u Rwanda kumenya ibikwiriye kunozwa no gufata ingamba zigamije gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 90, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere  (OECD) mu mwaka wa 1997.

 Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusoma, imibare na siyansi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu Isuzuma Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri, PISA 2025

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Umugabo yafatanywe Cocaine yari yahishe muri bonbon

Urwego rushinzwe rushinzwe imisoro kubufatanye na Polisi yose ya muri Irlande batangaje ko bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko wari utwaye cocaine ifite agaciro k’amayero ibihumbi 500( asaga Milion 800Frw).

Send Us A Message