“Agapfundikiye gatera amatsiko.”Mico The Best ku myambarire y’abakobwa b’I Kigali

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho y’abakobwa bivugwa ko bambaye batikwije, ndetse inzego z’umutekano zikagaragara zibakumira kwinjira ahantu runaka ndetse hakaba n’abatabwa muri yombi.

Ni ikibazo cyazamuye amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bamwe babishimye abanda barabinega. Gusa hari bamwe bagaragaje ko ibi bigiye gutuma badatandukanya umukobwa ufite indero nziza n’undi w’imico mibi (uwo bise igihomora).

Muri abo harimo n’umuhanzi nyarwanda Mico The Best. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati” Hari ikibazo cyavutse cy’abakobwa batari kwikwiza, mu gihe bari gusabwa kwambara neza bakikwiza. Mugiye kubona ukuntu abantu bagiye kwivuyanga, buriya ubwiza bw’umukobwa bugaragara cyane iyo yikwije, iyo ateye neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu batikwije bateza irari kurusha abikwije, mu Kinyarwanda bivuze ko agapfundikiye gatera amatsiko.”

“Buriya iyo umuntu yakwiyeretse ibintu byose akenshi ntabwo uba umukeneye cyane, ariko iyo umuntu agerageje kuguhisha ingingo zimwe na zimwe kandi zingenzi, aho rero niho abantu bagirira amatsiko kandi akabakurura mu buryo bwihishe.”

Uyu muhanzi asaba abakurikirana iby’iyi myambarire kubikorana ubushishozi, kugira ngo  bidateza ibibazo ndetse n’ubusugire bw’igihugu n’ubwa muntu bukomeze butere imbere.

Mico the Best yavuze ku bakobwa bambara batikwije

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Send Us A Message