Shaddyboo yamaze gutaha nyuma y’amezi abiri yari amaze muri Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yaragiye gufashwa mu rugendo rwo kureka gukoresha ibiyobyabwenge.
Umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Shaddyboo yamaze kuhava, ariko ntiyagira byinshi atangaza ku byerekeye uko yatashye cyangwa gahunda yari yaragenewe.
Amakuru yo gutaha kwe kandi yakomeje kuvugwa n’abantu ba hafi ye. Ikindi cyagaragaje ko atakiri muri icyo kigo ni uko kuva ku wa 2 Nzeri 2026 yongeye gutangira gushyira ubutumwa kuri status ya WhatsApp, aho asangiza abamukurikira ibitekerezo n’ibindi bikorwa bye.
Shaddyboo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ku byerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavugwaga ko yakorewe n’umuhanzi Yugi Umukaraza.
Kujyanwa muri ‘rehab’ byaje nyuma y’uko ibisubizo bya RFI bigaragaje ko Shaddyboo yakoreshaga ibiyobyabwenge. Ku busabe bwe, RIB yahisemo kumujyana mu kigo cyita ku bantu bafite ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’ibiyobyabwenge kugira ngo ahabwe ubufasha bw’inzobere.
Mu gihe yari i Huye, gahunda yari iyo kumufasha gusobanukirwa impamvu zaba zaratumaga akoresha ibiyobyabwenge, ndetse no kumufasha kubireka binyuze mu biganiro n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire.
Nubwo ataratangaza byinshi ku byo yanyuzemo muri iki gihe, kuba yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe bigaragaza ko Shaddyboo yamaze kuva muri iki kigo.




