Mu Karere ka Musanze mu Kinigi, habereye umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi mu gikorwa ngarukamwaka kiba buri kwezi kwa Cyenda kigamije kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima.
Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko uyu ari umunsi ukomeye ku Rwanda kuko wibutsa umutungo kamere rwahawe.
Yagize ati”uyu ni umunsi ukomeye ku Rwanda kuko utwibutsa umutungo kamere twahawe n’inshingano zo kuwusigasira dufite. Nkuko mubizi amazina duha abana b’ingagi buri mwaka, agaragaza icyifuzo cyacu cy’uko bazakura batekanye, bagakomeza kororoka no kubaho neza.”
Umuyobozi w’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB, Jean Guy Africa, yavuze ko uyu ari umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho no kongera kwiyemeza kurinda ibidukikije.
Ati”uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho no kwiyemeza gukomeza kurinda ibidukikije. Uruhare rwanyu mu kurinda ingagi na Pariki ni ingenzi cyane, kuba ingagi zikomeje kwiyongera no kuba Pariki y’ibirunga ikomeje kwakira abashyitsi benshi, bishingiye kubufatanye bwanyu.”
Mu birori byo kwita izina kunshuro ya 21 abana b’ingagi 22 Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko Pariki y’ibirunga inabarizwamo ingagi ifitiye akamaro gakomeye abaturage bayituriye.
“ kuba umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ubera mu ntara yacu y’Amajyaruguru ni ishema kandi ni icyubahiro ku ntara yacu, ni umwanya wo kuzirikana umutungo kamere dufite urimo n’ingagi zo mu birunga zifite uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.”
“Uyu muhango ni umwanya mwiza wo gushishikariza abaturage kubungabunga ibisobe by’ibinyabuzima no kwita by’umwihariko kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga.”

Abaturiye Pariki y’ibirunga bavuga ko ibikorwa byo kwita izina abana b’ingagi muri aka karere bibafitiye akamaro kuko byazamuye iterambere ryabo.
“Twese abanyarwanda turishimira ko byazamuye iterambere ryacu n’imibereho muri rusange, kuba abana biga, tukagenda mu mihanda ya kaburimbo ni ikimenyetso cy’uko iyi pariki idufitiye akamaro.”
Intara y’amajyaruguru kandi ishimira leta y’U Rwanda kuri gahunda y’isaranganya ry’ibikomoka ku bukerarugendo, ibyavuyemo bikagera ku baturage binyuze mu bikorwa birimo guhabwa amatungo, kubakirwa amashuri n’amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi n’ibindi.
Kuva iyo gahunda yatangira, imishinga y’abaturage isaga 740 yatewe innkunga ingana na Miliyari 8.6 Frw, ibi bikorwa kandi bikaba byatakorewe mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu.
Kuva Kwita Izina yagirwa umuhango ngarukamwaka mu 2005, ingagi zo mu 438 zimaze guhabwa amazina.






