Perezida Trump ashaka ko umuhora wa Hormuz umwitirirwa

Perezida wa leta zunze ubumwe za America ashaka ko umuhora wa Hormuz wahindurirwa izina ukamwitirirwa kuko kugeza ubu avuga ko uri mu maboko ya Amerika.

Trump abona ko ibyiza ari uko uyu muhora usanzwe ufite izina rya Hormuz wahinduka ukitwa Trump strait.

Trump ibi yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, nyuma y’imirwano yongeye kubura hagati ya Amerika na Iran ndetse n’ibitero bikomeje kugabwa ku mato anyura muri uyu muhora.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati” ubu ko uri mu maboko ya Amerika, ntiwahindurirwa izina ukitwa umuhora wa Trump.”

Icyifuzo cya Trump cyaje nyuma y’umunsi umwe gusa Amerika igabye ibitero ku bice bitandukanye muri Iran, aho byavuzwe ko abantu bane, barimo abana babiri, baguye mu gitero cyabereye mu mujyi wa Sirik uri mu majyepfo ya Iran.

Iran yasubije ibyo bitero bya Amerika ikoresheje ibisasu bya misile byarashwe ku birindiro bya Amerika biri muri ako karere, ibintu byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka hafi kuri 4%.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu ikomeye ku isi kuko unyuramo igice kinini cya peteroli itwarwa ku masoko mpuzamahanga.

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Send Us A Message