Abantu bacitse ururondogoro kubera abageni bateze moto

Abanyarwanda cyane cyane abanyamujyi bamenyereye ko umugeni iyo yakoze ubukwe aba agomba kugenda mu modoka mu gihe ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa atari hafi y’aho bagomba gusezeranira imbere y’Imana.

Nyamara iryo tegeko cyangwa se ibyo bitekerezo uwabizanye ntiyari yahaye amafaranga bose. Kuba uri umugeni ntibivuze kwizamura ngo wishime aho utishyikira, ibi bikaba ari nabyo biri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho ari gukwirakwizwaho.

Mu mashusho yashyizwe ku ruvuga rwa X agaragaza abageni bavuye mu rusengero bagiye gutega moto kugira ngo bajye mu birori bya ni mugoroba bizwi nka reception.

Ni amashusho agaragaramo Umugeni wambaye ibyera de ndetse n’umugabo we biteguye kwicara kuri moto, nyamara hari benshi bari babazengurutse basa n’ababaseka, abandi bati Umugeni atashye kuri moto, gusa ba nyiri kugenda kuri moto ntacyo byari bibatwaye.

Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baravuga ko ntacyo bitwaye icya mbere ari uko bakundana.

Ukoresha amazina ya Onesme ati” icya mbere ni urukundo kuko hari n’abakora ibirenze ubundi tukumva ngo bahise baka gatanya.”

Mutesi Viviane nawe ati” icya mbere ni uko bo ibyo basabwa baba babikoze kandi babyumvikanyeho Ntakibazo rwose. Urukundo ni rwiza abasigaye bajundike amazi.”

https://twitter.com/IshemaAline/status/2095463120433004885/video/1?s=48

Abageni bageze moto bavuye gusezerana

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Send Us A Message