Kigali – 2 Nzeri 2026: Mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, harateranira inteko itora mu matora yo gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’ubwegure bwa Icyitegetse Venuste.
Abakandida 53 baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu ni bo bahataniye uyu mwanya, aho buri umwe yagaragaje imigabo n’imigambi agamije guteza imbere inyungu z’urubyiruko no kurushaho kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu.
Inteko itora igizwe n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Akarere. Abatora bose hamwe ni 254.
Aya matora yateguwe nyuma y’uko Icyitegetse Venuste yeguye ku mwanya w’Umudepite ku wa 11 Kamena 2026, mu ibaruwa yashyikirije Perezida w’Umutwe w’Abadepite, aho yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Icyitegetse yari umwe mu badepite babiri batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga 2024.
Amategeko agenga amatora ateganya ko iyo Umudepite uhagarariye icyiciro cyihariye, nk’urubyiruko, avuye ku mwanya kandi manda asigaje irenze umwaka umwe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itegura amatora yo kumusimbuza. Uzasimbura Icyitegetse Venuste azakomeza manda yari asigaje, aho kuyitangira bundi bushya.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko amatora yo gusimbura uyu Mudepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2026, ndetse ko ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo kuri uwo munsi, mu gihe ibisubizo bya burundu biteganyijwe gutangazwa bitarenze ku wa 9 Nzeri 2026.
Icyitegetse Venuste yari yatowe muri Nyakanga 2024, hamwe na Vanessa Umuhoza Gashumba, nk’abadepite babiri bahagarariye urubyiruko. Muri manda ye, yari kandi umwe mu bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko.
Amatora ari kubera i Gasabo ni ingenzi ku rubyiruko rw’u Rwanda kuko uzatorwa azaba afite inshingano zo guhagararira ibitekerezo n’inyungu by’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse agakomeza manda yari isigaye kugeza mu 2029.
Mu gihe amajwi akomeje kubarurwa, amaso y’urubyiruko n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko ahanzwe ku kumenya uzatsinda iri rushanwa ry’abakandida benshi, ndetse n’umusanzu azatanga mu gukomeza guteza imbere uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere y’Igihugu.



