Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan, Hafidh Ameir Hassan, yihanganisha umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania muri rusange.
Yagize ati “Nihanganishije byimazeyo mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania mu kuzirikana ubuzima n’umurage bya nyakwigendera.
Ati “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania, mu gihe bazirikana ubuzima n’umurage bya Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko yaguye mu Bitaro bya Emilio Mzena biri muri Zanzibar, saa mbili za mu gitondo, aho yari arwariye umutima.




