”Hari abifashishaga AI bakopeza abanyeshuri.” Dr. Murangira

RIB yerekanye abantu 39 muri 81 yafashe barimo abayobozi mu nzego z'ibanze, abashinzwe uburezi mu rwego rw’Akarere, n’urw'Umurenge, abayobozi b'ibigo by’amashuri n’abarimu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Abafashwe ni abo mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu, bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo: gukoresha ububasha mu nyungu bwite, kumena ibanga ry’akazi, n’inyandiko zitavugisha ukuri.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahishuye amwe mu mayeri yakoreshejwe n’abakopeje ibizamini n’imvugo zizimije zoroshyaga icyaha bakabyita nko gufasha abana.

Ati “Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo ‘ni ugufasha abana.’ Bakihisha mu mutaka w’icyo bita ngo ‘ni ugufasha abana’, ariko muri make ni ugukopeza abana.”

RIB ivuga ko mu Karere ka Nyamasheke ho, havumbuwe ikigo cy’amashuri aho umwarimu wabaga ashinzwe kureberera uko abanyeshuri bakora ibizamini, yamaraga kubihabwa, mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri agahita afotora ibibazo akoresheje telefoni, akabyoherereza ushinzwe isomero akifashisha imashini yo mu isomero akifashisha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) akaribaza ibisubizo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abisobanura yagize ati “Agahita akoresha AI igahita izana ibisubizo, agahita ‘a-printinga’ impapuro zingana n’ibyumba, ubwo bateguye undi mukozi.”

Ukekwaho kugikora aramutse agihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

RIB iributsa abarezi mu mashuri ko gukopeza ibizamini ari imigirire mibi irimo ibyaha bihanwa n’amategeko kandi itazahwema kubirwanya ifatanyije n’izindi nzego

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Umugabo yafatanywe Cocaine yari yahishe muri bonbon

Urwego rushinzwe rushinzwe imisoro kubufatanye na Polisi yose ya muri Irlande batangaje ko bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko wari utwaye cocaine ifite agaciro k’amayero ibihumbi 500( asaga Milion 800Frw).

Send Us A Message