Perezida Kagame yageze muri Oman mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq mu ruzinduko rugamije gukomeza guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Kagame yageze i Salalah kuri uyu wa mbere. Uru ruzinduko rufatwa nk’amahirwe yo kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi no gushaka izindi nzego z’ubufatanye.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bayoboye ibiganiro byahuje intumwa z’u Rwanda na Oman. Ibiganiro byibanze ku kureba uko umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi warushaho gukomezwa, ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azasura Museum of the Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu ndangamateka hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.

Iyo nzu ndangamurage igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Heritage Hall igaragaza amateka y’akarere, ibisigaratongo n’umurage wacyo, ndetse n’uruhare ubucuruzi bwa frankincense bwagize mu mibereho n’ubukungu bw’akarere ka Dhofar.

Maritime Hall yo yibanda ku mateka ya Oman mu bijyanye n’ingendo zo mu nyanja n’ubucuruzi, byagize uruhare rukomeye mu guhuza Oman n’utundi turere tw’Isi.

Perezida Kagame yageze muri Oman

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Send Us A Message