Ibi byatangiye nyuma y’uko Perezida Ruto atanze itegeko ko ubucuruzi buciriritse bugomba gukorwa n’Abanya-Kenya gusa abandi babukoraga bakabuhagarika, ibyatumye Abanya-Kenya batangira guhohotera abimukira bakiri kubukora by’umwihariko Abarundi.
Abinyujije kuri Instagram ye, Bien Aime Sol yagaragaje ko ibyo Abanya-Kenya bari gukorera Abarundi nabo bashobora kuzabikorerwa ahandi.
Yakomeje avuga ko kwataka abantu biri no kwangiriza icyubahiro cy’Abanya-Kenya bose muri rusange, ashimangira ko Afurika yakagombye Kuba iwabo w’Abanyafurika bose.
Leta y’U Burundi yahise ifata ingamba zo gucyura abaturage babwo, ibinyujije muri ambasade yabwo muri Kenya, yasabye abarundi bose bari muri icyo gihugu kwegera ababishinzwe bakabaha ibyangombwa bituma babona inzira ibacyura byoroshye.

Umuhanzi Bien Amie yanenze ibikorerwa Abarundi muri Kenya



