Kigali: Abitabiriye igitaramo cya Rema bambaye bidasanzwe

Nyuma y’amabwiriza yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa BK Arena ndetse n’inkundura y’imyambarire yari imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, abitabiriye igitaramo cyo kwita izina Concert benshi muri bo baje bambaye bikwije.

Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri nibwo ubuyobozi bwa BK Arena bwasohoye itangazo rikangurira abazitabira igitaramo cyo kwita Izina concert cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria Rema, kuzambara neza by’umwihariko imyenda itagaragaza ibice by’ibanga.

Hari abahise bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko umuntu akwiye kwambara uko ashaka, ariko ibyo bamwe bavuze bitandukanye n’ukuri kw’abitabiriye iki gitaramo kuko utambaye ijipo cyangwa ikanzu igera mu mavi, yambaye impantalo imukwiye neza.

Usibye imyambarire kandi n’abasoma ku gahiye (ibisembuye) basabwe kubikora mu rugero kuko ubusinzi mu ruhame cyangwa imyitwarire ibangamira umutekano w’umuntu n’uw’abandi itazihanganirwa.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.

Benshi mu b’igitsina gore bitabiriye iki gitaramo bikwije biturutse ku byari bikaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikanaterwa n’abasubijwe inyuma mu gitaramo cya diamond giherutse Kubera I Kigali biturutse ku myambarire yabo.

Abitabiriye igitaramo cya Rema

Izindi nkuru wasoma:

More Posts

Umugabo yafatanywe Cocaine yari yahishe muri bonbon

Urwego rushinzwe rushinzwe imisoro kubufatanye na Polisi yose ya muri Irlande batangaje ko bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko wari utwaye cocaine ifite agaciro k’amayero ibihumbi 500( asaga Milion 800Frw).

Send Us A Message