Lawrence Wong agiye kuba umuyobozi wa mbere uhembwa menshi ku Isi

Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, agiye kongererwa umushahara ku kigero cya hafi 64%, bitume yinjiza miliyoni 3,6 z’Amadolari ya Singapore ku mwaka, angana na hafi miliyoni 2,8 z’Amadolari ya Amerika.

Mbere y’iri zamurwa, Wong yahabwaga miliyoni 2,2 z’Amadolari ya Singapore, ni ukuvuga hafi miliyoni 1,7 z’Amadolari ya Amerika. Iri zamurwa rizongeraho hafi miliyoni 1 y’Amadolari ya Amerika, angana na miliyari 1,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guverinoma ya Singapore ivuga ko iki cyemezo kigamije gukomeza gukurura no kugumana abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, mu gihe umushahara w’abayobozi bakorera Leta ukomeje gutandukana cyane n’uw’abayobozi bakora mu bigo byigenga.

Wong yavuze ko ikibazo cy’imishahara y’abanyapolitiki ari ingingo ikunze guteza impaka, ariko ashimangira ko gikwiye kurebwa mu rwego rwo kureba niba igihugu gifite abayobozi bashoboye guhangana n’ibibazo by’abaturage no guteza imbere ubukungu n’imibereho y’igihugu.

Mbere y’iri zamurwa, umushahara wa Wong wari usanzwe uruta inshuro zirenga enye uw’ Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Nubwo iri zamurwa ryateje impaka, hari abaryemera bavuga ko guhemba abayobozi neza bishobora gufasha igihugu gukurura abantu bafite ubushobozi, kugabanya ibyago bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, ndetse no gutuma abayobozi bibanda ku nshingano zabo.

Ku ruhande rwe, Lawrence Wong yatangaje ko amafaranga azongerwa ku mushahara we azayatanga mu bikorwa by’urukundo mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuyobozi wo muri Singapore niwe uhembwa menshi ku isi

MORE STORIES

More Posts

Gicumbi: hari abakibiitse kanyanga mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’abaturage, bwamenye litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge

Send Us A Message