Ku wa 9 Nzeri 2026 ni bwo uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwamuritse ku mugaragaro ubwoko butatu bushya bwa telefone za iPhone 18, iPhone 18 Pro Max na iPhone Duo.
Greg Joswiak, Visi Perezida Mukuru wa Apple ushinzwe iyamamazabikorwa ku rwego rw’Isi yasobanuye ibyo bagendeyeho bakora izo telephone n’ubushobozi zifite.
Ati“Kuri iPhone 18 Pro, twashyize imbere ibyo abakiriya bacu bifuza by’umwihariko nka kamera, imikorere yayo, ubuzima bwa batiri ndetse n’ubwenge buhangano. Kandi ntitwagarukiye ku kongeraho udushya gusa; kuko twateye intambwe ikomeye dukora iPhone Pro nziza kurusha izindi zose twigeze gukora,”
iPhone 18 na iPhone 18 Pro Max zizagera ku isoko tariki 18 Nzeri 2026, ni mu gihe iPhone Duo izaboneka ku isoko ku wa 23 Ugushyingo 2026. Ku bijyanye n’ibiciro, iPhone 18 ni amadorali $1.199 (miliyoni 1,7 Frw), iPhone 18 Pro Max ni $1.299 (miliyoni 1,9Frw), ni mu gihe iPhone Duo ari $1,999 (miliyoni 2,9Frw).




