Kigali: Abitabiriye igitaramo cya Rema bambaye bidasanzwe

Nyuma y’amabwiriza yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa BK Arena ndetse n’inkundura y’imyambarire yari imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, abitabiriye igitaramo cyo kwita izina Concert benshi muri bo baje bambaye bikwije.

Ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri nibwo ubuyobozi bwa BK Arena bwasohoye itangazo rikangurira abazitabira igitaramo cyo kwita Izina concert cyatumiwemo umuhanzi wo muri Nigeria Rema, kuzambara neza by’umwihariko imyenda itagaragaza ibice by’ibanga.

Hari abahise bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko umuntu akwiye kwambara uko ashaka, ariko ibyo bamwe bavuze bitandukanye n’ukuri kw’abitabiriye iki gitaramo kuko utambaye ijipo cyangwa ikanzu igera mu mavi, yambaye impantalo imukwiye neza.

Usibye imyambarire kandi n’abasoma ku gahiye (ibisembuye) basabwe kubikora mu rugero kuko ubusinzi mu ruhame cyangwa imyitwarire ibangamira umutekano w’umuntu n’uw’abandi itazihanganirwa.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.

Benshi mu b’igitsina gore bitabiriye iki gitaramo bikwije biturutse ku byari bikaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikanaterwa n’abasubijwe inyuma mu gitaramo cya diamond giherutse Kubera I Kigali biturutse ku myambarire yabo.

Abitabiriye igitaramo cya Rema

MORE STORIES

More Posts

Gicumbi: hari abakibiitse kanyanga mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’abaturage, bwamenye litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge

Send Us A Message