”Hari abifashishaga AI bakopeza abanyeshuri.” Dr. Murangira

RIB yerekanye abantu 39 muri 81 yafashe barimo abayobozi mu nzego z'ibanze, abashinzwe uburezi mu rwego rw’Akarere, n’urw'Umurenge, abayobozi b'ibigo by’amashuri n’abarimu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Abafashwe ni abo mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu, bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo: gukoresha ububasha mu nyungu bwite, kumena ibanga ry’akazi, n’inyandiko zitavugisha ukuri.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahishuye amwe mu mayeri yakoreshejwe n’abakopeje ibizamini n’imvugo zizimije zoroshyaga icyaha bakabyita nko gufasha abana.

Ati “Uburyo rero bakoze ibi byaha, bitangira babyita ngo ‘ni ugufasha abana.’ Bakihisha mu mutaka w’icyo bita ngo ‘ni ugufasha abana’, ariko muri make ni ugukopeza abana.”

RIB ivuga ko mu Karere ka Nyamasheke ho, havumbuwe ikigo cy’amashuri aho umwarimu wabaga ashinzwe kureberera uko abanyeshuri bakora ibizamini, yamaraga kubihabwa, mbere yo kubikwirakwiza mu banyeshuri agahita afotora ibibazo akoresheje telefoni, akabyoherereza ushinzwe isomero akifashisha imashini yo mu isomero akifashisha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) akaribaza ibisubizo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abisobanura yagize ati “Agahita akoresha AI igahita izana ibisubizo, agahita ‘a-printinga’ impapuro zingana n’ibyumba, ubwo bateguye undi mukozi.”

Ukekwaho kugikora aramutse agihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, igihano kikaba guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10, hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

RIB iributsa abarezi mu mashuri ko gukopeza ibizamini ari imigirire mibi irimo ibyaha bihanwa n’amategeko kandi itazahwema kubirwanya ifatanyije n’izindi nzego

MORE STORIES

More Posts

Gicumbi: hari abakibiitse kanyanga mu ngo zabo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ku bufatanye n’abaturage, bwamenye litiro 90 za Kanyanga zari zafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, mu Midugudu itandukanye yo muri uyu Murenge

Send Us A Message