Imirambo y’aba bombi yabonetse mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2026, mu Murenge wa Gatebe, nyuma y’uko umuyobozi ushinzwe umutekano n’abaturage bumvise umunuko ukabije waturukaga ahari ibyobo bibiri by’ubwiherero bitagikoreshwa.
Francine yabonetse mu cyobo kimwe, mu gihe umwana we yari mu kindi cyobo cy’ubwiherero, aho bombi bari bamaze igihe bapfuye kuko imibiri yabo yari yaratangiye kwangirika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe, Habumuremyi Jean Claude, yavuze ko amakuru y’ibura ry’uyu mubyeyi yari amaze iminsi azwi, ndetse inzego zari zatangiye ibikorwa byo kumushakisha,yavuze ko ushinzwe umutekano mu mudugudu ari we wabanje kumva umunuko udasanzwe ubwo yanyuraga mu isantere ariko ntiyabyitaho.
Ati : “nyuma yo kugaruka akongera kunyura aho hantu ngo nibwo yumvise umunuko wiyongereye maze we n´abo barikumwe bahita batangira gushakisha aho waturukaga kugeza ubwo bageze ku byobo bibiri by’ubwiherero bitari bigikoreshwa, ari naho basanze imirambo ya Francine n’umwana we imibiri yabo yaratangiye kwangirika.”
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi avuga ko mbere y’uko Francine n’umwana we baburirwa irengero, hari amakimbirane yari ashingiye ku bijyanye n’indezo y’umwana yari afitanye n´uwo bivugwa ko babyaranye.
Ati : “Hari umugabo bivugwa ko yari yarabyaranye na Francine wari watangiye kumwaka indezo y’umwana ariko ntibabyumvikaneho, mu gihe hari n’undi mugore wari ufite umwana uyu mugabo yabyaye na we watangiye kumusaba indezo kuko yari yanitabaje ubuyobozi ngo bumufashe,ducyeka ko rero yaba yagize ubwoba agahitamo kubica kuko nawe yahise aburirwa irengero.”
Ku wa 11 Nzeri 2026, mukuru wa Francine babanaga mu nzu ariko buri wese afite icyumba cye, niwe wabyutse asanga adahari,ngo yatekereje ko ashobora kuba yagiye mu mirimo ye, ariko bigeze nimugoroba abona ntagarutse nibwo yahise atangira kumushakisha.
Icyo gihe ngo yasanze mu cyumba cya Francine harimo imyenda n’inkosha y’umwana, mu gihe inzitiramibu n’amashuka bitari bihari.
Hari kandi amakuru avuga ko umugabo ukekwa ko yari yarabyaranye na Francine, nyuma y’uko uyu mugore aburiwe irengero, yagiye kwa muganga afite ibikomere ku mubiri agiye kwivuza maze ngo bamubajije icyo yabaye avuga ko ari igare ryamugushije bikaba bwari bucyeye bwaho uyu nyakwigendera abuze.Yaravuwe arataha, ariko nyuma ntiyongeye kugaruka kwa muganga, ndetse n’abaturage ntibongera kumubona.
Mu gihe iperereza ryari ritangiye, abantu batandukanye bakekwagaho kugira amakuru ku ibura rya Francine n’umwana we barabajijwe, harimo na nyina w’uyu mugabo, ariko aza kurekurwa.
Ubuyobozi bwavuze ko umugabo ukekwaho kuba se w’umwana ndetse n’ababyeyi be bombi kuva icyo gihe batongeye kugaragara kugeza ubwo iyi mirambo yabonekaga,ibituma inzego z’umutekano zikomeza kubashakisha kugira ngo babazwe ku makuru bashobora kuba bafite kuri iki kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe yatangaje ko kugeza ubu abantu batanu batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Francine n’umwana we.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana ku mugaragaro uruhare buri umwe muri aba batanu akekwaho, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’aba bombi
Nyuma y’uko imirambo ibonetse, bamwe mu baturage bararakaye ndetse bamwe bagerageza gushaka kwihorera ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.
Ubuyobozi bwahise busaba abaturage kwirinda kwihanira cyangwa gufata amategeko mu maboko yabo, bubasaba kugeza amakuru yose bafite ku nzego zibishinzwe kugira ngo akorweho iperereza.
Imirambo ya Francine n’umwana we yahise ijyanwa ku bitaro, mu gihe inzego bireba zikomeje iperereza ku byabaye,twagerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi muntara y´amajyaruguru gusa yaba ubutumwa twamwandikiye ndetse no kumuhamagara ntiyabashije gusubiza.




