Ubu butaka buherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, bufite UPI 3/03/11/01/4380.
Ndorimana utuye mu Kagari k’Umuganda, Umurenge wa Gisenyi, avuga ko yabuguze na Nsabiyeze Simon ku wa 2 Ukwakira 2025, bagirana amasezerano imbere ya noteri. Icyo gihe, ngo basanze bagomba kubanza kubupima no kubucamo kugira ngo ihererekanya ry’uburenganzira kuri bwo ryandikwe mu gitabo cy’ubutaka.
Mu kiganiro yagiranye na Uko Media, Ndorimana yavuze ko ikibazo cye cyakabaye cyarakemutse, ariko ko kimaze igihe kubera kutabona igisubizo nyakuri mu nzego zitandukanye yitabaje.
Yagize ati “Uko ikibazo giteye ni ikibazo gisa n’aho cyoroshye rwose, ahubwo kikicwa n’abayobozi badashaka kugikemura. Mu by’ukuri aho hantu ni ahantu h’ubuhinzi n’ubworozi, rero hari umusaza duturanye yaranyegereye arambwira ati ‘ndashaka kugurisha agace k’ubutaka’, ndamubwira nti ‘nta kibazo nakagura’. Naramufashe tujya kwa noteri, turagura dukora amasezerano, ariko noteri atugira inama ko ubutaka budaciye twazabanza tukabucishamo, twamara kubucishamo tukazabona gukora ihererekanyamutungo.”
Nyuma yo kugirana ayo masezerano, Ndorimana avuga ko bashatse umupimyi kugira ngo ubutaka bubanze bucibwe, bityo babone gukomeza inzira yo guhererekanya uburenganzira kuri bwo.
Icyakora, muri Mata 2026, ngo Ndayisaba Jean Claude yaje kuri ubwo butaka, arabuzitira ndetse atangira kubwubakamo. Ndorimana avuga ko yahise yitabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu, busaba Ndayisaba gukuraho ibyo yari yatangiye kubaka.
Avuga ko Ndayisaba yakuyeho amabati yari yashyizeho, ariko ibiti yari yarateyeho bisigara aho. Nyuma y’igihe gito, ngo yongeye gushyiraho amabati, akomeza kuhakorera ibikorwa bye.
Ndorimana avuga ko yanahuye n’ikindi kibazo muri Kamena 2026, ubwo yari amaze kugura ikindi kibanza gihana imbibi n’icya mbere, kirimo n’urutoki. Avuga ko bidatinze urwo rutoki rwatemwe, na bwo yitabaza ubuyobozi.
Ati “Bwaraye bucyeye rwa rutoki ruratemwa. Na none nahamagaye umuyobozi w’umurenge araza, bafata umushumba wikoreye imitumba ariko bambwira kujya gutanga ikirego muri RIB.”
Ndorimana akeka ko Ndayisaba yaba ari we watumye urwo rutoki rutemwa, abihuza n’amakimbirane bafitanye. Icyakora, ibyo ni ibyo akeka, kandi nta mwanzuro w’iperereza watanzwe muri iyi nkuru ubyemeza.
Twambazimana Innocent, uvuga ko Ndorimana yari yaramuhaye akazi kuri ubwo butaka, na we avuga ko yahuye n’ikibazo ubwo yari akihakorera.
Ati “Buriya butaka bufite amakimbirane akabije kuko hari igihe Ndorimana yagiye kumpamo akazi, Ndayisaba anyirukaho n’umuhoro. Nakijijwe n’abavandimwe. Habuze gato ngo anteme, n’ubu namureze muri RIB ubu ikibazo ni yo kiri. Byarandenze njya kumurega kuri RIB.”
Ndorimana avuga ko nubwo ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwasabye Ndayisaba gukuraho ibyo yari yatangiye kubaka, atigeze ava muri ubwo butaka.
Ati “Gitifu w’umurenge yaramubwiye ati ‘ibi bintu ubikureho kuko ntufite uburenganzira bwo kuzitira n’amabati mu cyanya cy’ubuhinzi noneho utanafite n’ibyangombwa’. Twategereje ko avanamo bya bintu, byaranze.”
Avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’umurenge asaba ko ikibazo cye gikemurwa, ariko ntikibonerwe igisubizo. Nyuma ngo icyangombwa cy’ubutaka cyaje gusohoka, ubuyobozi bw’Umurenge bumubwira ko afite uburenganzira kuri ubwo butaka.
Yongeraho ko yaje no kwitabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, aho umuyobozi w’Akarere yamuhuje n’umuyobozi w’Akagari kugira ngo ikibazo gikemurwe, ariko Ndayisaba akanga kuva aho hantu.
Ndayisaba na we avuga ko ari we nyir’ubutaka
Ndayisaba Jean Claude uvugwaho kwigarurira ubwo butaka, na we avuga ko ari we wabuguze kandi ko afite amasezerano abigaragaza.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa TikTok, Ndayisaba agaragara ari kumwe n’umugore we, basaba ubuyobozi bw’Igihugu kubarenganura, bavuga ko nta handi bafite ho kwerekeza.
Ndayisaba avuga ko yaguze ubwo butaka ahagarariwe n’Ubuyobozi bwo mu mudugudu no mu kagari, kandi ko afite amasezerano ndetse na kopi y’umwanzuro w’akanama k’abunzi avuga ko yabutsindiyeho.
Yagize ati “Buno butaka nabuguze mpagararanye n’umuyobozi w’umudugudu n’uw’akagari, n’amasezerano ndayafite. Nkimara kugura natunguwe no kumva ko hari undi muntu w’umukire utuye inyuma y’aho naguze kandi yari abizi, baravuga ngo yabonye icyangombwa cy’ubutaka none ngo bampaye amasaha yo kuba nimuye ibikorwa byanjye nta nteguza, kandi mfite kopi natsindiyeho muri komiye y’abunzi. Aka ni akarengane… ndetse n’umuyobozi w’umurenge yemeje ko ubutaka ari ubwanjye.”
Amakuru Uko Media yamenye avuga ko Ndayisaba yari yumvikanye na Nsabiyeze Simon, wahoze ari nyiri ubwo butaka, kubumugurisha amafaranga ibihumbi 800.000 Frw, ariko akamuha 200.000 Frw gusa.
Igihe ntarengwa cyo kwishyura andi mafaranga 600.000 Frw cyarangiye atarayatanga. Nsabiyeze yavuze ko nyuma yo kutishyurwa amafaranga yose bumvikanye, yatanze ikirego asaba gusubiza Ndayisaba amafaranga 200.000 Frw yari yamuhaye, kuko atari yubahirije amasezerano yabo.
Avuga ko ikibazo cyagejejwe ku rwego rw’abunzi rw’umurenge, rukaza gufata umwanzuro uvuga ko rudafite ububasha bwo kugikemura kuko cyari kijyanye n’ubutaka. Nsabiyeze avuga kandi ko na we yandikiye ubuyobozi bw’Akarere abumenyesha ikibazo yahuye na cyo.
Ibi bigaragaza ko Nsabiyeze yagiranye amasezerano yo kugurisha ubwo butaka na Ndorimana, nyuma akagirana n’andi na Ndayisaba, ariko impande zombi zikavuga ko zifite impamvu zishingiye ku masezerano yazo.
Ndorimana avuga ko amashusho ya Ndayisaba avuga ko yarenganyijwe ashobora kuba yaragize ingaruka ku buryo ikibazo cye gikemurwa, kuko yumva ko Ubuyobozi bwatinye kumusaba kuva mu butaka.
Avuga ko icyo yasabye ari uko Ndayisaba ava mu murima we, ariko ntibikorwe. Yongeraho ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwateguye ibaruwa isaba Ndayisaba kuva mu butaka, kandi ko yari yaragiriwe inama yo kujya kurega kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira z’amategeko.
Ati “Njyewe icyo nasabaga kwari ukumuvana mu murima wanjye, urumva rero ntiyavuyemo, ariko Gitifu w’Akagari avuga ko yagiye kumuvanamo agasanga yarashyizemo ingurube, ngo rero ayo matungo yabuze aho ayashyira.”
Ndorimana avuga ko ikibazo kitagarukira gusa kuri ubwo butaka, kuko Ndayisaba ngo yanashyize inzira mu kandi gace ke, ibimubuza gukoresha neza umutungo we.
Yitabaje ubuyobozi bw’akarere n’ubw’intara
Uko Media yabonye kopi y’amabaruwa Ndorimana yandikiye inzego zitandukanye asaba kurenganurwa. Harimo iyo yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku wa 24 Nzeri 2026 n’iyo yandikiye Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ku wa 20 Ukwakira 2026. Zombi zigaragaza ko zakiriwe n’inzego zandikiwe.
Ndorimana avuga ko ibyo yasabwe kugaragaza mu nyandiko yaherekezaga ibaruwa ye bitari bihuye n’ikibazo yatanze. Iyo nyandiko ngo yamusabaga gusobanura niba ikibazo gishingiye ku makimbirane yaturutse ku ibarura rusange ry’ubutaka cyangwa ku mbibi zabwo, mu gihe we avuga ko ikibazo cye ari uko ubutaka yaguze bwafashwe n’undi muntu.
Yifuza ko inzego zibifitiye ububasha zasuzuma amasezerano y’ababuguze bose, zikamenya ufite uburenganzira kuri ubwo butaka, ikibazo kigakemurwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati “Rwose ibi bintu birasekeje ariko bikaba binababaje, ubu rero nkaba ntegereje kurenganurwa. Njye ntegereje kurenganurwa, ariko bagafasha n’uriya musaza wangurishije, kuko avuga ko ashaka gusubiza uriya muntu Frw 200,000 ye ariko akaba yaranze kuyafata, kandi abunzi bakaba baravuze ko batakemura ikibazo cy’ubutaka kuko batabifitiye ububasha, urumva ni ikibazo gikwiye gukemurwa n’inzego zibifitiye ububasha.”
Amategeko ateganya iki ku ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka?
Itegeko Nº 27/2021 ryo ku wa 10 Kamena 2021 rigenga ubutaka mu Rwanda riteganya ko amasezerano yo guhererekanya uburenganzira ku butaka akorwa mu nyandiko ishyirwaho umukono n’ababugurisha n’ababugura, akemezwa na noteri ubifitiye ububasha. Ingingo ya 23 y’iri tegeko ni yo isobanura ibisabwa kuri ayo masezerano. https://www.lands.rw/fileadmin/user_upload/5-Land_Law_2021.pdf
Ingingo ya 24 na yo iteganya ko ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rigira agaciro iyo ryanditswe mu gitabo cy’ubutaka. Bityo, kugira amasezerano y’ubugure gusa ntibihita bisobanura ko ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka ryarangiye.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) na cyo gisobanura ko iyo amasezerano yo kugurisha ubutaka atakorewe imbere ya noteri kandi uwagurishije akaba yanze gukomeza ihererekanya, umuguzi ashobora kwitabaza urukiko kugira ngo rutegeke ko uburenganzira kuri ubwo butaka buhererekanywa. https://www.lands.rw/updates/faqs
Ku kibazo cya Ndorimana na Ndayisaba, kumenya ufite uburenganzira kuri ubwo butaka bisaba gusuzuma amasezerano buri wese afite, uko yaguzwe, uko icyangombwa cy’ubutaka cyatanzwe n’ibyemezo inzego zitandukanye zafashe. Kuba umwe afite amasezerano cyangwa icyangombwa ntibikwiye gusimbura isuzuma ry’ibimenyetso byose n’umwanzuro w’urwego rubifitiye ububasha.
Kugeza ubwo iyi nkuru yategurwaga, ikibazo cyabo cyari kigitegereje igisubizo gihamye, mu gihe impande zombi zikomeje kuvuga ko ari zo zifite uburenganzira kuri ubwo butaka.









