Minisitiri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi yatangiye gusura ahandi muri studio

Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi, yatangiye gahunda yo gusura abahanzi aho batunganyiriza ibyo bakora mu rwego rwo kubatera imbaraga no kumenya ibyifuzo byabo.

Ibi ni ibyatangijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, watangiye ibikorwa byo gusura abahanzi muri ‘studio’ zitunganya imiziki, kubaganiriza no kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo mu kumenya uko Minisiteri yarushaho gufatanya na bo.

Ku ikubitiro Ishungure, yasuye Country Records ndetse atangira umushinga wo gutunganya mu buryo bw’amajwi indirimbo izaririmbamo umuhanzi Okkama n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na RBA ubwo yari yasuye iyi studio ariko ari gukora iyi ndirimbo, Parfait yagaragaje ko kugira ngo umuziki utere imbere bisaba uruhare rwa buri wese.

Ati“Twese tubifitemo uruhare ariko ni urugendo nk’uko aho tugeze hasabye ko twese tujyanamo.”

Ishungure usanzwe ari n’umuhanga mu gucuranga ‘piano’, dore ko asanzwe ari n’umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali, iyi ndirimbo akaba ari kuyikora afatanyije na Producer Kooze.

MORE STORIES

More Posts

AI Is Changing How Rwandan Students Learn

For some university students, writing a dissertation no longer starts with hours in a library or piles of research papers. A few prompts to an AI tool can now help choose a topic, explain difficult concepts and even draft large parts of an academic paper.

Send Us A Message