Bamwe muri bo bafite ibikorwa bishingiye ku mashanyarazi babwiye Uko Media, ko iyo umuriro ubuze, badashobora gukomeza akazi uko bisanzwe, bigatuma babura amafaranga bari kwinjiza, mu gihe n’abakenera serivisi zabo batabasha kuzibona ku gihe.
Nzabandora Alphonse, utuye mu Mudugudu wa Gatari, mu Kagari ka Nyakerera, akaba afite icyuma gisya imyaka, avuga ko ibura ry’amashanyarazi rituma ibikorwa bye bihagarara, abakiriya bakabura aho babonera serivisi bakeneye.
Yagize ati “Iyo umuriro ugiye ukamara umunsi wose udahari, ibikorwa birahagarara. Abantu baba baje gusya barategereza, abandi bakigendera batabonye serivisi bakeneye. Ibyo bituma mbura amafaranga nari kwinjiza, ndetse n’abo mpa serivisi bikabateza igihombo.”
Ntabareshya, umwe mu bogoshi bo mu Kagari ka Nyakerera, avuga ko ibura ry’amashanyarazi rituma ahagarika akazi, bikaba byanagira ingaruka ku mikoranire ye n’abakiriya, cyane cyane iyo bibaye hagati mu gihe ari kubogosha.
Yagize ati “Iyo umuriro ubuze, akazi karahagarara. Hari abakiriya badashobora gutegereza kugeza igihe ugarukiye kuko baba batazi igihe ugarukira. Ibyo bituma amafaranga nari kwinjiza ntayabona.”
Yakomeje avuga ko hari n’igihe amashanyarazi abura atararangiza kogosha umukiriya, bikamusigira isura i
mbi, akigendera atishimye kandi nyamara atari we wabigizemo uruhare.
Yagize ati “Hari igihe umuriro ugenda ntangiye kogosha umukiriya. Icyo gihe, na we ataha atabishaka kuko mba namaze kumwogosha igice kimwe gusa. Ataha atishimye, kandi nyamara atari jye wateje icyo kibazo”.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bacuruzi bavuga ko kutagira amashanyarazi bibabuza gukora ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi, bikabangamira gahunda baba bihaye yo kurangiza imirimo yabo muri uwo munsi.
Umwe mu bacuruzi bafite iduka muri uyu murenge, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Ukweli Times ko iki kibazo kigira ingaruka ku mikorere ye ya buri munsi.
Yagize ati “Iyo umuriro ubuze, hari ibikorwa bidashobora gukomeza uko bisanzwe. Ibyo bidindiza akazi kandi bikagira ingaruka ku byo nari nateganyije gukora uwo munsi.”
Ingaruka z’iki kibazo ntizigarukira ku bafite ibikorwa bibinjiriza amafaranga gusa, kuko n’abaturage bajya gusya imyaka kugira ngo babone ifu yo gutegura amafunguro mu ngo zabo bahura n’imbogamizi zitandukanye.
Maniragena Leotine, avuga ko iyo ageze ku cyuma gisya agasanga amashanyarazi adahari, bimuvangira gahunda yo gutegura amafunguro y’umuryango, kuko aba yateganyije gutaha afite ifu yo guteka.
Yagize ati “Iyo ngeze ku cyuma nkasanga umuriro udahari, birangora kuko mba nateganyije gutaha mfite ifu yo guteka. Iyo ntayibonye, gahunda yo gutegura amafunguro mu rugo irahinduka ndetse rimwe na rimwe tukaburara.”
Yakomeje agira ati “Hari igihe uba wateganyije gusya imyumbati ugataha ugateka, ariko wagera ku cyuma ugasanga nta muriro uhari. Biba ngombwa ko utegereza cyangwa ukagaruka undi munsi, kandi uba ukeneye gutegurira umuryango amafunguro.”
Aba baturage bahuriza ku gusaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo no gushaka igisubizo kirambye, kugira ngo amashanyarazi aboneke mu buryo bwizewe, ibikorwa byabo bikomeze nta nkomyi, kandi babashe kubona serivisi bakeneye bityo imibereho yabo ikomeze kugenda neza.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Kirehe, Mupenzi Théogène, yabwiye Uko Media ko iki kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi abaturage binubira kizwi, ariko ko nta kibazo gikomeye gihari. Yasobanuye ko hari igihe umuriro ubura bitewe n’ibiti bigwa ku miyoboro y’amashanyarazi, gusa ko ibyo bitabera ahantu hose.
Yagize ati “Iki kibazo turakizi, ariko nta kibazo gikomeye cy’amashanyarazi gihari. Icyakora muri iki gihe cy’imvura hari igihe ibiti bigwa ku miyoboro y’amashanyarazi, bigatuma umuriro ubura mu gace runaka.”
Yasoje asaba abaturage kujya bamenyesha REG igihe bahuye n’icyo kibazo, kugira ngo gishakirwe igisubizo mu gihe gito gishoboka.
Ati “Iyo habaye ikibazo, twihutira kugikemura kugira ngo umuriro ugaruke. Turasaba abaturage kujya batumenyesha igihe cyose bahuye n’icyo kibazo cyangwa n’ibindi bishingiye kuri yo kugira ngo tugikurikirane kandi tugishakire igisubizo.”
Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere dufite umuyoboro mugari w’igihugu ukomoka k’urugomero rwa Rusumo. Ni mu gihe ingo zirenga 70% ari zo zagejejweho amashanyarazi muri aka Karere.



