Mu gihe kitageze ku myaka ibiri umuhanzikazi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas ririmba indirimbo zihimbaza Imana, arushinze n’Umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso bashinze urugo, kuri uyu wa 14 Nzeri 2016 batangiye gusaba ubutane mu mategeko.
Ishimwe Vestine imaze iminsi uba muri Canada ahamya ko uku gusaba gatanya kwaturutse kukuba uyu mugabo yaramuciye inyuma ndetse n’ibindi byinshi atashatse gutangariza itangazamakuru.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Ishimwe Vestine yemeje ko yatangiye urugendo rwo gusaba ubutane n’umugabo we ndetse ahamya ko amwe mu makosa amushinja arimo kumuharika.
Ati “Ntabwo ari ibintu nifuza kuvugaho ibintu byinshi, ibyo mwamenya ni uko twatangiye gusaba gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’uko mbonye amakuru n’ibimenyetso by’uko hari abakobwa babiri yaryamanye na bo akanabatera inda.”
Ishimwe Vestine yirinze kugaruka kuri aba bakobwa Idrissa Jean Luc Ouédraogo yaba yarateye inda, icyakora ahamya ko ibyo ari ibintu afitiye ibimenyetso simusiga ari na yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusaba ko batandukana.
Ku rundi ruhande uyu mukobwa yavuze ko yakunze kubona abantu bavuga ko asabye gatanya ngo abone uko bagabana imitungo, aboneraho kubishyiraho umucyo.
Ati “Njye nasabye gatanya, nta kintu na kimwe nifuza ko tugabana!”
Mu gushyingo kwa 2025 nibwo Vestine yatangiye guca amarenga ko we n’Umugabo we bitameze neza mu rugo ndetse mu biganiro yakoranaga na murumuna we Dorcas akamwihanangiriza akomeje kutazashaka akiri muto.
Uyu mugore yigeze no gupostinga ubutumwa kuri Instagram ye agaragaza ko urushako arimo bitari amahitamo ye ndetse ko yakoreshejwe n’abari bashinzwe kureberera inyungu zabo nk’itsinda.
Icyo gihe yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

Hari kandi amakuru avuga ko usibye kuba Vestine yaraciwe inyuma n’Umugabo we, yanakubitwaga cyane ibyatumye afata iya mbere mu guhunga urugo akajya gutura muri Canada.
Ishimwe Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.




