Kenya: Umugabo wo muri Tanzania yatawe muri yombi yigize umupadiri

Polisi yo muri Kenya mu gace kitwa Lodwar yataye muri yombi umugabo wo muri Tanzania wari umaze ibyumweru bitatu yarigize umupadiri ndetse akaba yari ari muri Katedral yaragijwe mutagatifu Austine.

Umugabo watawe muri yombi yigize umupadiri yitwa Jones Bogonko Onchonga, yaje muri ako gace ko muri Kenya avuga ko aturutse muri Tanzania akaba yari aje gusura uwo mujyi ndetse no mu biruhuko. Yegereye abayobozi ba Kiliziya muri ako gace arabibwira ndetse abereka ibyangombwa ko ari umusaseridoti wemewe.

Nk’abandi basaseridoti Onchonga yageze muri uyu mujyi afite imyambaro ya gisaseridoti kuburyo nubwo yasabwa gusoma misa yahita yambara uwo mwambaro agatura igitambo cya misa.

Uyu mugabo yamaze ibyumweru bitatu yarihishe mu mwambaro wa gisaseridoti ndetse yanabanaga n’umwepiskopi murugo rumwe gusa nta n’umwe wari uzi mu by’ukuri imyirondoro ye yuzuye usibye kuba bari bazi ko aturuka muri Tanzania.

Kumushidikanyaho byatangiye umunsi yajyaga gusoma misa, maze rimwe mu masengesho avugwa haturwa igitambo cya misa aramuyobera, niko guhita bibaza umupadiri utazi iryo sengesho aho yaba yaraturutse.

Nyuma hatangiye gukorwa iperereza, amakuru arivuyemo agaragaza ko Onchonga atari umupadiri ndetse ko afite umugore n’abana babiri mu gace k’iwabo kitwa Kisii.

Aya makuru amaze gutangazwa , bamwe mu bakristu baguye mu kantu kuko batiyumvishaga uko umuntu yakwiyambika umwambaro adafitiye uburenganzira ndetse n’uburyo yabeshye Imana n’abantu.

Alice umwe mu bakristu baturuka muri Lodwar yagize ati” uyu muntu ni uwahe? Ntunguwe nuko yaje akigira umupadiri muri twe ndetse akimika Isakaramentu tugashengerera, none Kumbe ntabwo ari umupadiri?”

Eliud Emeri nawe ati” uyu muntu yaraje yigira Padiri akajya yimika Isakaramentu, ndetse yabanaga na Musenyeri. Iyo aba ari utugirira nabi byari kuba byararangiye ndetse Ubu na aba yaranagiriye nabi musenyeri.”

Joseph Longole umuturage wo muri Lodwar ati” aha rero niho utinyira idini. Ntabwo wakwihisha mu bantu ukwezi kose ntibishoboka. Gusa ingamba ku madini zirakwi kugira ngo hatazagira undi uza kwiyambika umwambaro atemerewe.”

Kugeza ubu uyu mugabo Onchonga yatawe muri yombi mu gihe ikirego cye gitegerejwe kugezwa mu rukiko.

MORE STORIES

More Posts

AI Is Changing How Rwandan Students Learn

For some university students, writing a dissertation no longer starts with hours in a library or piles of research papers. A few prompts to an AI tool can now help choose a topic, explain difficult concepts and even draft large parts of an academic paper.

Send Us A Message